00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’ingabo yashyiriweho umunyamabanga uhoraho mushya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 July 2015 saa 06:09
Yasuwe :

Lt.Col.Innocent Gashugi yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri MINADEF nyuma y’amezi 3 uwari muri uwo mwanya, Inama y’Abaminisitiri imusabiye kujya guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi.

Nk’uko bigaragara mu Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 113, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2015, Perezida wa Repubulika yashyizeho Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo ari we Lt.Col Innocent Gashugi.

Lt.Col Gashugi yari asanzwe akora mu biro by’Umukuru w’igihugu nk’umuyobozi mukuru (DG), akaba asimbuye Col. Rutabana Joseph wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda i Tel Aviv muri Israel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages