Nk’uko bigaragara mu Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 113, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2015, Perezida wa Repubulika yashyizeho Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo ari we Lt.Col Innocent Gashugi.
Lt.Col Gashugi yari asanzwe akora mu biro by’Umukuru w’igihugu nk’umuyobozi mukuru (DG), akaba asimbuye Col. Rutabana Joseph wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda i Tel Aviv muri Israel.



















TANGA IGITEKEREZO