00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Ubucuruzi isanga igihe kigeze ngo Abanyarwanda bashore imari mu Misiri

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 7 May 2015 saa 11:20
Yasuwe :

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko n’ubwo bisa n’aho u Rwanda ntacyo rwohereza mu Misiri, igihe ari iki ngo abanyarwanda batangire gukorerayo ubucuruzi bwabo dore ko bafite byinshi iki gihugu kidafite birimo nk’icyayi n’imbuto.

Ibi nibyagarutsweho na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba François ubwo yari yakiriye mu biro bye Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Dr Namira Negm kuwa 6 Gicurasi 2015, ibiganiro byabo bikaba byaribanze ahanini ku buryo ibihugu byombi byafatanya mu kwagura no guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo.

Minisitiri Kanimba yagize ati “U Rwanda rwose rusa n’aho ntacyo rucuruza mu Misiri, hari igihe twajyaga tugurishayo icyayi cyinshi, ariko ubu bashobora kuba bakigura batakiguze n’inganda z’ino ahubwo bakiguze mu cyamura i Mombasa.”

Yakomeje avuga ko Misiri nta kawa ndetse n’icyayi igira, mu biganiro byabo bakaba barebeye hamwe uburyo abacuruzi b’abanyarwanda bajya bakorana n’abanyamisiri bakajya bagezayo ibicuruzwa byabo birimo n’ibiribwa kiriya gihugu kitagira birimo nk’inanasi bitiriwe bica mu yandi mayira.

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda Dr Namira Negm na we yavuze ko, nk’uko abanyamisiri bamaze kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda, bikwiye ko n’abanyarwanda batangira kujya boherezayo ibicuruzwa byabo dore ko hari byinshi bakenera u Rwanda rufite.

Namira ati “Mu bijyanye n’ubucuruzi twaganiriye uburyo bwo kongera ibyoherezwa mu Misiri birimo ikawa n’icyayi ndetse n’ibindi bicuruzwa abanyamisiri badafite birimo nk’imbuto.”

Yongeyeho ko kandi bagiye gukomeza gushishikariza abanyamisiri gukomeza gushora imari yabo mu Rwanda ndetse no kongera ubufatanye n’imikoranire yabo n’abanyarwanda.

Kugeza ubu imibare iheruka igaragaza ko ibicuruzwa byoherezwa mu Rwanda bivuye mu Misiri bifite agaciro k’amadorali asaga miliyoni 74 buri mwaka naho ibyo u Rwanda rwohereza mu Misiri bikagira agaciro k’amadorli asaga miliyoni 27 buri mwaka.

Abayobozi bombi bemeranyije gukomeza kuganira ndetse no gufatanya guteza imbere ubucuruzi n’inganda hagati y’ibihugu byombi.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Abdel Fatta al-Sisi wa Misiri muri Werurwe 2015, bemeranyijwe gutsura umubano binyuze mu bufatanye n’ubuhahirane, ndetse Minisiteri y’Uburezi ya Misiri na Kaminuza ya Cairo bagiye gushinga ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubumenyi bw’Isi mu Rwanda.

Icyo kigo kikazafasha mu kuzamura ubushobozi bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gihugura abakora uwo mwuga.

Mukaneza M.Ange


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages