00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Uburezi igiye kugabanya iyubakwa ry’amacumbi y’abanyeshuri

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 30 December 2015 saa 11:36
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier yatangaje ko Minisiteri y’Uburezi itazakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubaka ibyumba abanyeshuri bararamo ahubwo ko amafaranga yakoreshwaga azagenerwa amashuri afite bimwe agikeneye arimo ay’uburezi bw’ibanze y’imyaka icyenda na cumi n’ibiri(9&12YBE).

Ibi yabivuze ubwo yafunguraga ku mugararagaro inyubako yo kuraramo yubatswe mu ishuri ry’abakobwa rya Lycée Notre Dame de Citeaux(LNDC) yatwaye arenga miliyoni 410 ku bufatanye bw’iki kigo, ababyeyi n’abandi baterankunga.

Rwamukwaya yagize ati”Uyu ni umusaruro mwiza uva mu bufatanye bw’ababyeyi n’ishuri. Ibindi bigo byagakwiye kurebera ho ntibitegereze gusa inkunga ya Leta ahubwo ikaza ibunganira”.

Rwamukwaya yavuze ko Mineduc itazakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ibyumba byo kuraramo.

Ati”Ntabwo duteganya kongera gushyira imbaraga mu kubaka amacumbi y’abanyeshuri ahubwo turateganya gukoresha amafaranga twajyaga dukoresha twubaka mu gushakira ibikoresho by’ibanze amashuri afite ibyo agikeneye nka za laboratwari n’ibikoresho byazo, ibikoni ku mashuri atarabibona kandi yatangiye gutekera abanyeshuri n’ibindi”.

Umuyobozi w’ishuri Lycée Notre Dame de Citeaux, Sr Hélène Nayituriki yavuze ko iyi nyubako yuzuye mu gihe kingana n’amezi atandatu, ari umusaruro w’ababyeyi baharera ndetse n’ubuyozi bw’iki kigo, ikaba igiye gukemura ibibazo byinshi birimo n’umutekano w’abana b’abakobwa bigaga bataha kure.

Ati”Ntitwategereje ’ak’imuhana kaza imvura ihise’ ahubwo twashyize mu bikorwa gahunda yo kwigira tukishakamo ibisubizo nk’Abanyarwanda kandi ’abishyize hamwe Imana irabasanga’”.

Umwe mu bana biga muri iki kigo, Hirwa, yavuze ko aya macumbi ari igisubizo kuri bo, kuko atarubakwa batakazaga amasaha menshi bataha mu ngo z’ababyeyi babo rimwe na rimwe ziri kure aho gusubiramo ibyo bize bikabadindiza mu myigire yabo.

Ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux ryatangiye mu mwaka wa 1952, ritangijwe n’Ababikira b’’Ababernardine’. Kuri ubu ryakira abanyeshuri basaga 800, rigacumbikira abasaga 446, iyi nyubako ubwayo ikaba izacumbikira abana 336.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Olivier Rwamukwaya
Umuyobozi w’ishuri ry’Abakobwa rya Lycée Notre Dame de Citeaux, Sr Hélène Nayituriki
Inyubako y'icumbi ry'abakobwa yatashywe ku mugaragaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages