00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’uburezi irakebura abatwara abanyeshuri mu itangira ry’amasomo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 11 December 2013 saa 04:16
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yamaze gushyira ahagaragara itangazo rijyanye n’itangira ry’amasomo mu mwaka wa 2014, ku mashuri abanza n’ayisumbuye. Itangira ry’amashuri biteganyijwe ko rizaba ku itariki ya 6 Mutarama 2014, abafite mu nshingano zabo mu gutwara abagenzi bakaba basabwa kutongera ibiciro by’ingendo.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, ku wa mbere tariki 09 Ukuboza 2013, iyo Minisiteri yagiranye inama n’abafite mu nshingano zabo gutwara abagenzi, mu (…)

Minisiteri y’Uburezi yamaze gushyira ahagaragara itangazo rijyanye n’itangira ry’amasomo mu mwaka wa 2014, ku mashuri abanza n’ayisumbuye. Itangira ry’amashuri biteganyijwe ko rizaba ku itariki ya 6 Mutarama 2014, abafite mu nshingano zabo mu gutwara abagenzi bakaba basabwa kutongera ibiciro by’ingendo.

Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, ku wa mbere tariki 09 Ukuboza 2013, iyo Minisiteri yagiranye inama n’abafite mu nshingano zabo gutwara abagenzi, mu rwego rwo kubatangariza itangira ry’amashuri abanza n’ayisumbuye mu 2014.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu atangaza ko icyatumye abatumira mu nama ari ukugira ngo abamenyeshe itariki itangira ry’amashuri y’umwaka wa 2014. Agira ati “Amashuri agomba gutangira tariki ya 6 Mutarama 2014. Igihembwe cya mbere gitangira havuyemo iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ni ngombwa ko ababyeyi bamenya gahunda y’amashuri kare ngo batazatwarwa n’iminsi mikuru gusa.”

Mu biganiro byatanzwe hagaragajwe ko abanyeshuri akenshi bagaraza ko bashaka gutinda mu mayira, kubera impamvu zitandukanye nko kugura ibikoresho, gutegereza umuntu ubagurira ticket n’ibindi. Hifujweko ababyeyi bagira uruhare rufatika mu kubirwanya. Abatwara abagenzi nab o basabwe kudahirahira ngo bazamure ibiciro.

Mu myanzuro yafashwe harimo Gushishikariza ababyeyi kohereza abana ku gihe giteganyijwe kuko isaha ntarengwa yo kugera ku ishuri ari saa kumi n’ebyiri za nimugoroba. Abatwara abagenzi bo basabwe gukoresha isuzuma ry’imodoka (controle technique) ku modoka zose zizatwara abanyeshuri. Abakoresha ikiyaga cya Kivu, basabwe kwita ku kibazo cy’ubwato butwara abanyeshuri mu kiyaga cya KIVU, bukagenzurwa kandi bugashakirwa ubwishingizi.

Igihe cyose habayeho impanuka, ari ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abatwaye ibinyabiziga basabwe kwitabaza polisi ishinzwe umutekano mu muhanda iri aho hafi igihe.

Abatwara abagenzi basabwe kugeza abana ku mashuri yabo mu rwego rwo kubarinda ubuzererezi, na ho abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwa gutegura amafunguro ya nimugoroba ahagije y’abana baje uwo munsi.

Hifujwe kandi ko abayobozi b’amashuri bakurikiza gahunda yo gusubira ku mashuri ntibitwaze gahunda z’imyemerere y’amadini, urugero nk’Abadivantisiti banga kujya ku ishuri ku Isabato, Abakirisitu banga kujyayo ku Cyumweru, ndetse n’Abayislamu ku wa Gatanu.

Harateganywa kuzashyiraho gahunda yo kujya batwara abanyeshuri biga bataha mu mujyi wa Kigali.

Biteganyijwe ko abanyeshuri bagera ku bihumbi 35 ari bo bazaba bakeneye imodoka zibajyana. Aba ntihabariwemo abazajya mu mwaka wa mbere ndetse n’abazajya mu wa kane, kuko bo amanota yabo azaba atarasohoka.

Inama yahuje Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ikigo cy’Igihugu ngenzuramikorere y’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Polisi y’Igihugu n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi.

Ingengabihe y’amashuri mu mwaka wa 2014
Igihe cy'itangira ry'amasomo, imodoka zitwara abagenzi zikunze kuba ikibazo, kimwe mu bituma abanyeshuri bagera ku ishuri bakererewe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages