00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Uburezi isanga ibidindiza ireme ry’uburezi bidakwiye gushakirwa mu mikoro gusa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 February 2018 saa 07:30
Yasuwe :

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza, ayisumbuye, ay’ubumenyingiro, amakuru na Kaminuza bahishuriwe bimwe mu bintu birengagiza kandi bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi birimo gucunga nabi imitungo y’ibigo, kwigisha abanyeshuri mu buryo butajyanye n’igihe n’ibindi, bibutswa ko kurizahura bidasaba ubushobozi buhambaye bw’amafaranga gusa nkuko bamwe babyibeshyaho.

Babitangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jérôme, muri iki cyumweru ubwo yasuraga amashuri atandukanye yo mu Karere ka Ngororero mu bukangurambaga abakozi ba Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho barimo bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibidindiza ireme ry’uburezi bidakwiye gushakirwa mu bushobozi gusa kuko hari ibindi abayobozi b’ibigo, ababyeyi, abanyeshuri n’inzego z’ibanze bakwikorera birimo nko gukumira abana bata ishuri, gufasha abana gukoresha ibikoresho bahabwa, gusana inyubako, gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi.

Gasana yagize ati “Usanga hari aho mudasobwa ibitse bavuga ngo batayica. Twabasabye ko bongera amasaha umunyeshuri ayihorana, bakabaha imikoro bakora nyuma y’amasomo kugira ngo babone umwanya wo gukomeza kuzikinisha zagira ikibazo zigakorwa ariko zikava mu bubiko zikajya mu ntoki z’abarimu n’abanyeshuri kugira ngo ejo najya ku isoko ry’umurimo batazamubwira ngo uzuza iyo raporo bikamunanira [...] Ibintu byose twabasabye guhindura nta na kimwe gisaba amafaranga ni imyumvire, ni imitekerereze.”

Nyuma yo kugera ku ishuri rya Gatumba TSS na Kavumu TSS, agasanga bimwe mu bikoresho abanyeshuri bigiraho bifatwa nabi, Gasana yababwiye ko bidakwiye ko hari ibintu abayobozi b’ibigo basuzugura kandi ariryo shingiro ry’ireme ry’uburezi.

Ati “Umwana isura yabonye ku ishuri niyo agomba gutahana. Nabona iriho ibyondo, najya ku isoko ry’umurimo azitwara uko. Ireme ry’uburezi ntabwo ari amafaranga, si inyubako cyangwa ibikoresho gusa bimwe bisaba amafaranga menshi. Ireme ry’uburezi ripfira muri utu tuntu dufitiye ubushobozi ariko tutabasha gukora. Ugasanga umwana yasibye, ngo sinarebye mu gitabo cyo guhamagara.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bamaze gusobanurirwa byimbitse n’itsinda ry’abakozi ba Mineduc, batangaje ko bagiye kwikosora nkuko Umuyobozi wa GS Kanogo, Maniragaba Laurent, yabisobanuye avuga ko by’umwihariko ku bana bata ishuri, bagiye kubakurikirana bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakarigarukamo naho inyubako z’ikigo zikeneye gusanwa bagafatanya n’ababyeyi bakazisana.

Umuyobozi w’Ikigo cya ES Nyange, Gapasi Uwamungu Leonard, kimwe mu byo abakozi ba Mineduc basanze kigerageza mu gusigasira ireme ry’uburezi, yavuze ko byose bisaba ubufatanye hagati y’abarezi n’ababyeyi.

Ubu bukangurambaga ni ubw’ibyumweru bibiri buri gukorwa mu bigo by’amashuri bisaga 600 byo mu turere twose tw’igihugu, bufite insanganyamatsiko igira iti “imyigire myiza n’indangagaciro, ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”

Abanyeshuri biga muri ES Nyange baba barangwa n'isuku ku mubiri no ku myenda
Abanyeshuri biga ubwubatsi muri Kivumu TSS bari guhabwa inama n'umuyobozi wa WDA
Gatumba TSS yanenzwe gufata nabi ibikoresho
Umuyobozi wa ES Nyange, Gapasi Uwamungu Leonard, yatangaje ko gusigasira ireme ry'uburezi bisaba ubufatanye hagati y'abarezi n'ababyeyi
Umuyobozi wa GS Kanogo, Maniragaba Laurent, aganira n'itangazamakuru
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jérôme
Itsinda ry'abakozi ba Mineduc baganiriza abanyeshuri ba ES Nyange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages