00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Uburezi yaburiye ababyeyi bazohereza abana ku mashuri bakerewe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 April 2017 saa 08:39
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko nta munyeshuri n’umwe uzakirwa ku ishuri nyuma y’itariki yagenwe yo gutangiriraho igihembwe cya kabiri atari kumwe n’umubyeyi we mu gihe amasomo ateganyijwe kuwa 17 Mata 2017.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yibukije ababyeyi ko bakwiye gushakira abana babo uburyo bagera ku mashuri ku gihe cyagenwe,abagurirwa amatike bigakorwa mbere ya 16 Mata 2017.

Umunyeshuri uzakererwa ku ishuri ku matariki yagenwe, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko azakirwa ari kumwe n’umubyeyi we.

Mu nama y’Abaminisitiri idasanzwe yabaye kuwa 9 Ukuboza 2016 ikayoborwa na Perezida Kagame, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Isaac Munyakazi, yayimenyesheje ko ingengabihe y’amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2017 igizwe n’ibyumweru 39 bigabanyije mu bihembwe bitatu.

Igihembwe cya mbere kigenewe ibyumweru 10, cyatangiye tariki ya 23 Mutarama 2017, kirangira tariki ya 31 Werurwe 2017; icya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira tariki ya 17 Mata 2017, kirangire tariki ya 29 Nyakanga 2017.

Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 14 Kanama 2017, kirangire tariki ya 18 Ugushyingo 2017.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Isaac Munyakazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages