00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Uburezi yakebuye amashuri afite umwanda n’ayigisha mu buryo butakigezweho

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 February 2018 saa 07:32
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuri ko bakwiye kwita ku isuku no gufasha abanyeshuri kwiga hakurikijwe integanyanyigisho zigezweho zibahesha kugira uruhare mu myigire yabo kuko biri mu byakongera ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Yabibabwiye ubwo abakozi bayo n’ibigo biyishamikiyeho basuraga ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Rutsiro mu bukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi, bagasanga bimwe bifite isuku nke ibindi byigisha mu buryo butagezweho.

Bimwe muri ibyo bigo birimo Urwunge rw’Amashuri rwa Syiki, urwa Kivumu, Kazo, Murama n’ayandi. Bareba ibintu bitandukanye bishobora kugira ingaruka ku ireme ry’uburezi birimo gucunga nabi ibikoresho n’umutungo, gukoresha ibiyobyabwenge, gutwara inda zitateganijwe n’ibindi.

Nyuma yo gusanga ku bigo bimwe hari umwanda mu bikoni, mu bwiherero, hamwe abana banywa amazi adasukuye n’ibindi; abakozi ba Mineduc babwiye abayobozi b’ibigo ko bishobora gutera abanyeshuri indwara zituruka ku mwanda bigatuma biga nabi, bikanagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Hari n’aho basanze amwe mu mashuri arimo Urwunge rw’Amashuri rwa Kazo acyigisha mu buryo butakigezweho, mwarimu aha abanyeshuri ibyo bandika nyuma akazagaruka kubisobanura kandi ubugezweho buteganya ko abanyeshuri bagomba guhabwa umwanya munini mu myigire yabo.

Umwe muri abo bakozi ba Mineduc witwa Habimana Jacques yababwiye ati “Mu gihe abana bafite umwanda uturuka mu bwiherero n’ahandi byabatera indwara bigatuma batiga neza ngo babone n’umusaruro mwiza [...] Isuku mugomba kuyibatoza bakayigira umuco bakamenya ko iyo bavuye mu bwiherero, bagiye kurya bakaraba. Mbese bakamenya isuku haba ku myambaro no ku mubiri.”

Avuga ku myigishirize itakigezweho bamwe mu barezi bacyifashisha, Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Bavuga Jean Damascène, yababwiye ko uretse kudindiza umunyeshuri nabo ubwabo bibavuna abasaba gukoresha igezweho.

Yagize ati “Ukaza ukabaha ikayi ngo bandike amasomo, ejo ukaza ugasobanura warangiza ukagenda. Ubu ntitwaje mu igenzura ariko igihe tuzarizamo ntimuzabitubwira. Kuvunga ngo uri kwigisha, ugahagarara ku ntebe hejuru ukavuga, warangiza ugasohoka. Ibyo ntaho bikiba. Ni ibintu bishaje, niba utiyizeye urebe mugenzi wawe.”

Yongeye ati “Niba abanyeshuri babwiye aba bo muri Mineduc ngo mwarimu araza agatanga amasomo akagaruka agasobanura, ibyo se byabaye he? Ibyo byari ibya kera [...] waje uravuga icyaka kirakwica, wananiwe nyine kandi igihe cyo gukora cyari icy’abanyeshuri. Mureke bakoreshe igihe kirekire.”

Abayobozi b’amashuri batangaje ko inama bagiriwe bazumvise kandi ko bagiye kuzishyira mu bikorwa.

Avuga ku bijyanye n’isuku nke, nk’aho basanze abana banywa amazi adasukuye n’ibindi, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murama, Uwamahoro Aimable yagize ati “inama tuzakiriye neza kuko ibyinshi twagiye tugendana bakatubwira bati aha byaba byiza ukosoye ibi kuko ni ibintu byagaragaraga, tugiye kuzishyira mu bikorwa.”

Ubu bukangurambaga ni ubw’ibyumweru bibiri, buri gukorwa mu bigo by’amashuri bisaga 600 byo mu turere twose tw’igihugu, bufite insanganyamatsiko igira iti “imyigire myiza n’indangagaciro, ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibidindiza ireme ry’uburezi bidakwiye gushakirwa mu bushobozi gusa kuko hari ibindi abayobozi b’ibigo, ababyeyi, abanyeshuri n’inzego z’ibanze bakwikorera birimo nko gukumira abana bata ishuri, gufasha abana gukoresha ibikoresho bahabwa, gusana inyubako, gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi.

Urwunge rw'Amashuri rwa Kazo rwasabwe kwita ku isuku y'ubwiherero
Urwunge rw'Amashuri rwa Kazo rwagaragaweho ukutita ku isuku yo mu gikoni
Abarimu bigisha ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kivumu bateze amatwi impanuro bagezwagaho n'abakozi ba Minisiteri y'Uburezi
Abanyeshuri b'Urwunge rw'Amashuri rwa Kazo babwiye abakozi ba Minisiteri y'Uburezi ko abarimu babo babandikira amasomo, umunsi ukurikiyeho bakayasobanura
Abarimu bahawe impanuro zibafasha kwita ku kazi kabo barengera ireme ry'uburezi
Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro, Bavuga Jean Damascène

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages