00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’ubutabera igiye gutumizwa mu rubanza rwa Dr Léon Mugesera

Yanditswe na

Evariste Twagirayezu

Kuya 30 September 2015 saa 02:17
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatatu inteko y’abacamanza baburanisha uru rubanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru, rwategetse ko mu nyungu z’ubutabera, Minisiteri y’ubutabera izatumizwaho, kugirango izagaragaze ko hari imishyikirano cyangwa se idahari , hagati yayo na Me Rudakemwa Jean Félix wunganira Dr Léon Mugesera.

Me Jen Félix Rudakemwa usanzwe wunganira Dr Léon Mugesera, yari yandikiye urukiko ku tariki 28 Nzeli 2015, arumenyesha ko ahagaritse urubanza, akazarugarukamo ari uko imishyikirano ye na Minisiteri y’ubutabera, irebana n’ubufasha buhabwa abatishoboye mu nkiko izaba yarangiye.

Uku guhagarika urubanza ariko, ubushinjacyaha bwagaragazaga ko ari amayeri barimo gukoresha ngo bakomeze gutinza urubanza nkana, kandi ko nta mishyikirano iriho, mu gihe Minisiteri yandikiye inshuro nyinshi Dr Mugesera n’umwunganizi we, babasaba ko bakuzuza ibisabwa birimo kuzuza impapuro zigaragaza ko utishoboye, ubundi bakabona guhabwa ubwo bufasha.

Aha Dr Mugesera we yavugaga ko ubushinjacyaha butari bukwiye kwinjira mu kibazo kitabureba, ko bwagiharira Ministeri y’ubutabera n’umwunganizi we.

Umwanzuro urukiko rwafashe kuri iyi ngingo, rwanzuye ko mu nyungu z’ubutabera ku itatiki 05 Ukwakira 2015, Ministeri y’ubutabera izatumizwa mu rukiko, kuza gusobanura niba Me Rudakemwa ari mu mishyikirano koko n’iyi Minisiteri, cyangwa se kuvuguruza ko ntayiriho.

Rwategetse ko Me Rudakemwa Jean Félix agomba kuzitabira iburanisha ryo kuri uwo munsi.

Urubanza rwa Dr Léon Mugesera rumaze imyaka itatu irenga, kuri ubu hasigaye kumva icyo uregwa azavuga ku bihano yasabiwe n’ubushinjacyha, aho yasabiwe gufungwa ubuzima bwe bwose.

Gusa Dr Mugesera n’umwunganizi we bagaragaza ko uku gusaba ibihano byaje mbere, ko urukiko rwakagombye kuba rwarategereje abatangabuhamya babo, aho bavuga ko bagera 101 , bakaba bari ku isi yose.

Dr Mugesera na Me Jen Félix Rudakemwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages