00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’ubutabera niyo ifite umugati nimpe utuvungukira twawo -Dr Mugesera

Yanditswe na

Evariste Twagirayezu

Kuya 5 October 2015 saa 04:14
Yasuwe :

Kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’ubutabera yitabye mu rubanza rukurikiranywemo Dr Léon Mugesera ibyaha bya Jenoside, ku kibazo cy’umwunganizi we Me Jean Félex Rudakemwa, wandikiye urukiko arumenyesha ko ari mu mishyikirano na Minisiteri, kubirebana n’ubufasha igomba gutanga muri uru rubanza, bityo akaba atazagarukamo itarangiye.

Iyi Minisiteri yari yitabye urukiko, yari ihagarariwe n’abamandateri babiri aribo Me Mbonera Théophile na Me Claire Umwali, babwiye urukiko ko nta mishyikirano ihari ko ahubwo Me Rudakemwa n’uwo yunganira, banze kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri arebana n’ubufasha butangwa.

Bavuze ko hari impapuro bashyikirijwe na Minisiteri zisaba ubufasha ko bo banze kuzuzuza, bityo bashimangira ko nta mishyikirano yindi ihari, mu gihe banze kubahiriza inzira zikurikizwa zo gusaba ubufasha.

Me Rudakemwa wanditse avuga ko atazagaruka mu rubanza mu gihe iyi mishyikirano itararangira, we yabwiye urukiko ko asanga ibivugwa na Minisiteri y’ubutabera bishimangira neza ko hari imishyikirano, ngo kuko hamwe ivuga ko banze kuzuza amabwiriza, ubundi ngo nta mishyikirano, kuri we rero ngo ibi ni ukwivuguruza kwa Minisiteri.

Yagaragarije urukiko ko basabye ubufasha mu mwaka wa 2012 mu kwezi kwa cyenda (Nzeli ), hakiriho uwayoboraga Minisiteri Tharcisse Karugarama, kandi ngo icyo gihe yemeraga ko habaho imishyikirano, ngo kuva rero mu ku itariki 30 Nyakanga 2014 ubwo amabwiriza Minisiteri ivuga yazaga, hari hashize imyaka ibiri imishyikirano yaratangiye.

Kuri we rero agasanga ngo nta yindi mpamvu yo kuzana amabwiriza mashya , ngo aramutse anaje nta mpamvu yo kwirenganziza ibyabanje, ko yakabaye atangirana n’igihe yaziye, ariko ntihirengagizwe ibya mbere.

Minisiteri y’ubutabera niyo ifite umugati nimpe utuvungukira twawo

Dr Mugesera wasobanuye byinshi kurenza umwunganizi we, yabwiye urukiko ko Minisitiri w’ubutabera ntaho yahera ivuga ko nta mishyikirano iriho, hagendewe ku mabaruwa anyuranye yaba ayo we ubwe yamwandikiye n’ayo yamushubije.

Mu mvugo yeruye Dr Mugesera yabwiye urukiko ko Minisitiri ariwe ufite umugati, cyokora ngo ntiyifuza munini cyane, ariko ngo nibura amuhe ku tuvungukira twawo.
Yavugiye imbere y’urukiko ko Minisiteri ikwiye kwemera ikazana amafaranga, ngo niyo baba bazanye mu rukiko sheki (Chèque) yari guhita amubwira amafaranga akenewe.

Dr Mugesera agendeye ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Leta ya Canada igihugu yavanywemo, amasezerano bivugwa ko yasinywe ku itariki ya 02 Gashyantare 2009; yabwiye urukiko ko aya masezerano havugwagamo ibirebana n’ubufasha, bityo rero ngo Minisitiri ntakwiye kuvuga ko atabusabye, ngo ahubwo niyubahirize inshingano ze, ngo kuko kutabuhabwa kuva mu mwaka wa 2012 kugeza ubu, bimuvutsa uburenganzira bwe bwo kuburana urubanza rwe neza.

Yavugiye imbere y’urukiko ko abavoka bandi babiri afite umunyakenya n’umunyamerika bataje mu rubanza rwe, byaturutse kuri Minisitiri wanze kurekura amafaranga.

Abaje bahagarariye Minisitiri w’ubutabera, babwiye urukiko ko Minisiteri idahakana ko izatanga ubufasha, ariko ngo babanze bubahirize amabwiriza ariho. Bagendeye ku mugati wavuzwe n’uregwa, babwiye urukiko ko uwo mugati Dr Mugesera asaba agomba kuwuhabwa, ariko ngo nabanze akarabe azawubona.

Ikibazo cy’urukiko: Aya mabwiriza yaje nyuma y’amasezerano?

Minisiteri y’ubutabera yo ivuga ko amafranga ya Leta adashobora gusohoka adafite icyo agiye gukora kizwi, ntabwo aya mabwiriza yashyizweho ari amananiza, Dr Mugesera n’umwunganzi we bayubahirize, kandi mu gihe gito bamaze kubikora bahabwa ubufasha.

Kuri Dr Mugesera we asubiza ko we yasabye ubufasha, ko icyari kigezweho mbere y’aya mabwiriza ari ukugirana amasezerano yanditse, ngo kuba Minisitiri wariho mbere yarasimbuwe, ntibikuraho ibyariho mbere.

Urukiko rwabajije Dr Mugesera n’umwunganizi we, impamvu badashaka kuzuza aya mabwiriza, basubiza ko aya mabwiriza yaje yirengagiza ibyabanje mbere.

Ubushinjacyaha kuri ibi byose, bwabwiye urukiko ko iyi mishyikirano ivugwa mu magambo gusa, ko ntayihari ( ibyo bwise” Baringa ‘’. Bwabwiye urukiko ko nta kimenyetso bashingiraho bavuga ko hari imishyikirano yabayeho mbere, ko ahubwo bafashe icyemezo cyo kwanga ibyo basabwa, bityo rero ko bakwiye kwirengera ingaruka zizavuka zose.

Dr Mugesera yabwiye urukiko ko Minisiteri ikwiye kuvana ibihato byose mu nzira ikubahiriza amasezerano u Rwanda rwahaye Canada, ngo bitabaye ibyo we arananiwe. Yongeyeho ko umwavoka we Rudakemwa akwiye gushimwa, ku gihe kingana n’imyaka itatu nta gafaranga abona, ngo akwiye kwambikwa umudari w’ishimwe.

Imishyikirano yaba myiza cyangwa mibi, nzagaruka mu rubanza irangiye -Me Rudakemwa

Nta cyemezo kirafatwa n’urukiko, ariko umwunganizi wa Dr Mugesera yabwiye urukiko ko yumva atagishoboye gukomeza kuburana urubanza, mu gihe imishyikirano ye na Minisiteri itararangira. Ngo yaba myiza cyangwa se mibi ( Positive ou negative) nibwo azagaruka mu rubanza.

Urukiko rwamubajije niba yivanye mu rubanza, asubiza ko akirurimo ariko ko mu gihe iyi mishyikirano itararangira yumva adashobora kurukomeza.

Kuri iyi ngingo ariko, ubushinjacyaha bwo bwavuze ko atari umwanya wo gusuzuma niba Me Rudakemwa azagaruka cyangwa se atazagaruka, ko icyari gikenewe ni ukumenya niba koko imishyikirano ihari.

Icyemezo kiratangazwa kuri uyu wa kabiri, niba koko urubanza ruri buhagarare cyangwa ruzakomeza mu gihe Me Rudakemwa avuga ko akiri mu mishyikirano na Minisiteri, gusa iyi Minisiteri ikaba yayihakanye.

Dr Leon Mugesera n'umwunganizi we mu mategeko Me Rudakemwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages