00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Ubutabera yirukanye abunganira Uwinkindi Jean mu mategeko

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 30 December 2014 saa 12:54
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera yahagaritse amasezerano yo kunganira mu Nkiko Uwinkindi Jean yari yaragiranye na Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste, bitewe no kutumvikana ku miterere yayo n’amafaranga bagomba guhembwa.
Ni mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2014, byari byitezwe ko Urukiko Rukuru rusubukura iburanisha ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Uwinkindi Jean Bosco ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.
Saa mbili n’iminota 50, iburanisha (…)

Minisiteri y’Ubutabera yahagaritse amasezerano yo kunganira mu Nkiko Uwinkindi Jean yari yaragiranye na Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste, bitewe no kutumvikana ku miterere yayo n’amafaranga bagomba guhembwa.

Ni mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2014, byari byitezwe ko Urukiko Rukuru rusubukura iburanisha ry’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Uwinkindi Jean Bosco ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.

Saa mbili n’iminota 50, iburanisha ryasubukuwe, umucamanza asaba abunganira Uwinkindi gusobanura ibaruwa bashyikirije Urukiko basaba gusubika Urubanza.

Me Gatera Gashabana yabwiye Urukiko ko gusaba gusubika urubanza, byaturutse ku ibaruwa yo ku wa 22 Ukuboza 2014, Bandikiwe na Minisiteri y’Ubutabera, ibamenyesha ko bahagaritswe ku kazi ko kunganira Uwinkindi Jean.

Yakomeje avuga ko guhagarikwa byaturutse ku kutumvikana ku miterere y’amasezerano, hagati y’Abunganira Uwinkindi, Urugaga rw’Abavoka rwabatoranyije, na Minisiteri y’Ubutabera ibahemba.

Me Gashabana ati “Ku nyungu z’uwo twunganira, ntago twareka ngo akomeze akorane n’abantu birukanywe, tugiye kwicarana n’Urugaga (rw’Abavoka) tubarure amadosiye, hanyuma tuyarushyikirize.”

Uwinkindi Jean Bosco ahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku busabe bw’Abunganizi be, yabwiye Urukiko ko atunguwe n’icyo kibazo, kuko yari azi ko Urubanza rwe rugeze kure kandi rugenda neza.

Yongeye kwibutsa ko atari ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaho mu rubanza rwe, kuko no mu mwaka ushize na bwo abamwunganira bandikiwe bahagarikwa, ariko nyuma bakaza kumvikana n’Urugaga ndetse na Minisiteri bagakomeza akazi.

Uwinkindi yongeyeho ko kuba muri Nzeri yarahinduriwe inteko iburanisha urubanza rwe, bityo ikaba izasoma Urubanza itakurikiye kuva rutangira, no kuba Abavoka batangiranye birukanywe, biza byiyongera ku kuba nta bashinzwe iperereza afite, bishobora gutuma adahabwa ubutabera bunoze.

Ku bw’ibyo, yahise abwira Urukiko ko ashyigikiye ko Urubanza rwasubikwa, abunganizi be bagakomeza imishyikirano n’Urugaga, na rwo rugashyikirana na Minisiteri y’Ubutabera, ipfundo ry’ikibazo aho riri rigapfunduka kigakemuka, maze bagakomeza kumwunganira.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, bugaragaza ko, bushingiye ku byanditse mu ibaruwa ihagarika abunganira Uwinkindi, busanga batarirukanywe, ahubwo ngo bivanye mu rubanza.

Ruberwa Bonaventure umwe muri babiri bahagarariye Ubushinjacyaha, yabwiye urukiko ko muri iyo baruwa hari ahateganya ko mu gihe cy’amezi 3 y’integuza bahawe, bakwiye gukomeza kunganira no guhagararira Uwinkindi Jean, bakazabihemberwa ukwabyo, akavuga ko bakwiye gukomeza akazi ka bo, bityo n’iburanisha rigakomeza.

Yongeyeho ko niba badashaka gukomeza urubanza, babivugira imbere y’Urukiko bikandikwa, bityo na Minisiteri y’Ubutabera ikamenyeshwa ko itazishyuzwa ya mezi atatu.

Aya magambo ntiyakiriwe neza n’Abunganira Uwinkindi, maze Me Gashabana yahise avuga ko ari “Ugutera ubwoba no gushinyagurira uwo bunganira.”

Nyuma yo kwiherera mu minota 20, Urukiko rwanzuye ko iburanisha risubikwa, rikazasubukurwa ku wa 8 Mutarama 2014, rukabanza gusuzuma no kugenzura niba Uwinkindi Jean afite abamwunganira cyangwa niba nta bo afite.

Tubibutse ko nyuma yo kwiregura ku byaha byose aregwa, urubanza rwa Uwinkindi rugeze mu gice cyo kumva abatangabuhamya b’Ubushinjacyaha, kuri uyu wa 30 Ukuboza hakaba hagombaga kumvwa ubimburira abandi.

Muri Nzeri 2013, Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bunganira Uwinkindi Jean, bari bagowe no gusobanura icyo bakoze cyatumye bahembwa 38.625.000 mu mezi 10 bari bamaze batangiye akazi, mu gihe bagombaga guhembwa 60.480.000 urubanza rurangiye.

Uwinkindi ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahungiye mu rusengero rw’Abapantekoti rwa Kayenzi ahahoze ari Komini Kanzenze (ubu ni mu Karere ka Bugesera).

Ashinjwa kandi no gufasha interahamwe kwica bamwe mu Batutsi bari bihishe mu bihuru hirya no hino bahunze insengero.

Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi muri Gicurasi ya 2014.

Pasiteri Uwinkindi Jean yagejejwe mu Rwanda ku ya 19 Mata 2012 abimburiye abandi boherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha ruri mu nzira zo gufunga imiryango.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages