00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’urubyiruko irashima RTUC ku bumenyi itanga, buzana impinduka mu mahoteri

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 6 September 2013 saa 08:37
Yasuwe :

Munisiteri y’urubyiruko irashimira Ishuri ry’ubukerarugendo RTI (Rwanda Tourism Insititute), yahoze yitwa RTUC, riha ubumenyi bw’icyitegererezo, butanga umwihariko mu mahoteri bahabwamo akazi bakimara kurangiza.
Mu munsi udasanzwe wo kumurika ibikorwa n’ubumenyi RTI itanga ku rubyiruko, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT), Rosemary Mbabazi, yavuze ko amasomo atangwa n’iki kigo, kuko afasha abanyeshuri kutaba abashaka akazi gusa (…)

Munisiteri y’urubyiruko irashimira Ishuri ry’ubukerarugendo RTI (Rwanda Tourism Insititute), yahoze yitwa RTUC, riha ubumenyi bw’icyitegererezo, butanga umwihariko mu mahoteri bahabwamo akazi bakimara kurangiza.

Mu munsi udasanzwe wo kumurika ibikorwa n’ubumenyi RTI itanga ku rubyiruko, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi (MYICT), Rosemary Mbabazi, yavuze ko amasomo atangwa n’iki kigo, kuko afasha abanyeshuri kutaba abashaka akazi gusa ahubwo bakaba no mu bagahanga.

Rosemary Mbabazi yagize ati “Abanyeshuri bize muri RTI bagenda biranga mu mahoteri ya Kigali no mu yindi mijyi y’igihugu, kuko usanga bafite ubumenyi mpuzamahanga kandi bujyanye n’iterambere mu bukerarugendo no kwakira abashyitsi mu mahoteri.”

Mbabazi yongeye kwibutsa abanyeshuri bacyiga muri RTI kurushaho gukunda umwuga wabo kuko ujyanye n’igice gikenewe mu Isi ya none.

Kabera Callixte, Umuyobozi wa RTI yijeje Intumwa ya Minisiteri ko batazahwema kugana heza, batoza abana b’u Rwanda ibigezweho.

Uretse urubyiruko, Mudenge Kayitani umusaza w’imyaka 81 waharangije mu mwaka wa 2013 mu ishami ry’ubukerarugendo n’icungamutungo (Travel Tourism and Management), yishimiye ubumenyi yungutse akimara kureka akazi k’ubuvuzi, ubu akaba agiye gushyiraho resitora igezweho, afatanyije n’urubyiruko biganye n’abakiri mu ishuri.

Yagize ati “Ubu mfite imishinga inyubaka nyuma yo kureka agatama nari gusangira n’abazehe bagenzi banjye nirengagije.”

Umunsi wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 5 Nzeri 2013, abanyeshuri basobanurira abayobozi b’amahoteri, abikorera mu gice cy’ubukerarugendo n’intumwa ya minisiteri y’urubyiruko, ubumenyi bwihariye bafite ku bukerarugendo bamara imyaka ine biga mu ishuri.

Aba banyeshuri bafite ubumenyi budasanzwe mu kwakira abakiriya mu mahoteri, ibijyanye n’umuco wa Kinyarwanda n’imico itandukanye ya kizungu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages