00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MYICT mu rugamba rwo guhashya ingeso mbi z’abanyeshuri bari mu biruhuko

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 23 November 2014 saa 02:37
Yasuwe :

Ubwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) kuri uyu wa Gatandatu, tariki 22 Ugushyingo 2014 yatangizaga gahunda zihariye z’urubyiruko ruri mu biruhuko, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye urubyiruko kugira inzozi no kutabatwa n’ingeso mbi.
Iyi gahunda yatangirijwe mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali igamije kwereka urubyiruko ko ibiruhuko ari umwanya wo kuruhuka no kwiyubaka, aho kuba umwanya wo kwishora mu ngeso mbi.
Minisitiri Nsengimana (…)

Minisitiri Nsengimana yavuze ko biciye muri iyi gahunda, urubyiruko ruzakangurirwa kubyaza umusaruro ibihe by’ikiruhuko.

Ati “Birababaza cyane kubona abasore cyangwa inkumi bari mu biruhuko bariryamiye bakabyuka nta gahunda kugeza ibiruhuko birangiye.”

Yongeyeho ati “Birababaza kubona urubyiruko rutagira inzozi, turagira inama urubyiruko kudapfusha ubusa umwanya kugira ngo inzozi zabo zibe impamo.”

Nsengimana yasabye urubyiruko kwirinda bidasubirwaho icyatuma batakaza icyizere mu muryango, kuva mu mashuri, kuba inkorabusa, gutwara inda zitateganyijwe, kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ibindi bituma urubyiruko rutakaza ikizere cy’ubuzima bitewe no kwishora mu kunywa inzoga n’ibindi bisindisha.

Imikino ni kimwe mu byatuma abanyeshuri baruhuka neza kandi bakuba n'imibiri yabo

Hashingiye ku mibare itangwa na Minisiteri y’uburezi mu mwaka wa 2013, abanyeshuri ibihumbi magana atandatu makumyabiri na bine na magana inani miringo icyenda n’umunani (624,898) biga mu mashuri yisumbuye, bari hagati y’imyaka 13 na 18. Kuva tariki ya 24 Ukwakira kugeza 7 Mutarama 2015 uru rubyiruko ruzaba ruri mu gihe cy’ibiruhuko binini.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages