Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yari isanzwe ari iy’Urubyiruko gusa yongerewe inshingano mu mpinduka zabaye muri Guverinoma zatangajwe tariki ya 4 Ugushyingo 2019, aho yongerewe Umuco mu nshingano.
Ni mu gihe iyari Minisiteri ya Siporo yari isanganywe Umuco mu nshingano na yo yahinduwe igasigarana inshingano zo kureberera Siporo gusa.
Kubera kongererwa inshingano, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko yimutse ku mpamvu z’uko aho yakoreraga hazwi nka Sopetrade ari hato bagereranyije n’abakozi bafite.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho w’iyo Minisiteri, Bigenimana Emmanuel, rivuga ko guhera ku wa 20 Mutarama 2020, iri gukorera mu nyubako iri imbere ya Marasa Umubano Hotel izwi nka Merdien mu nyubako yegeranye n’ikoreramo Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.
Aho yimukiye ni mu nyubako nshya, kugeza ubu iri gukoreramo ikindi kigo ari cyo Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta ndetse na Minisiteri y’umutekano. Iyo Minisiteri ikazaba ifite igice cy’inyubako cyose (floor).



















TANGA IGITEKEREZO