Bamwe mu bitabiriye iyi nama bagaragaje ko bitumvikana uburyo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agenzura za minisiteri agasanga nta makosa zifite mu gucunga umutungo, nyamara yajya mu bigo bizishamikiyemo agasanga ari agahomamunwa.
Depite Izabiriza Médiatrice umwe mu bagize Komisiyo ya PAC yavuze ko minisiteri ziba zikwiye kugira icyo zifasha ibigo byazo kugira ngo bikore neza uko bikwiye.
Yagize ati “Nagereranya minisiteri na wa mubyeyi ufite abana bari mu ishuri, iyo abaherekeje guhabwa amanota ugasanga babaye aba nyuma. Ese utaha umeze ute mu mutima wawe? Watanze amafaranga y’ishuri, umujyana ku ishuri, umujyana mu modoka bigenda bite? Nta na kimwe wowe utakoze nk’umubyeyi ariko waherekeza abana bawe ugasanga babonye indangamanota ya nyuma. Minisiteri numvaga zikwiye gukurikirana ibigo bizishamikiyeho ntizishimire ko zabonye raporo nziza.”
Yatanze urugero rwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi aho ngo usanga mu myaka yarabonye raporo ntamakemwa inshuro enye kuri eshanu ariko wajya ku bigo byayo nka RAB na NAEB ugasanga bihora bibona raporo y’agahomamunwa.
Ati “Sinajya kuri MININFRA ngo urebe REG na WASAC ngo urebe amanota yabo.”
Indi minisiteri yagarutsweno ni iy’uburezi usanga na yo ibona raporo nziza mu gihe ibigo biyishamikiyeho ari byo REB, Kaminuza y’u Rwanda na WDA usanga imikoreshereze y’umutungo wa leta ari mibi.
Ibigo 13 bishamikiye kuri za minisiteri zitandukanye bihabwa arenga 60% y’ingengo y’imari yose y’igihugu ariko usanga ari byo bibona raporo mbi. Ibi kandi byiyongeraho ko ibyinshi muri byo bitajya binubahiriza inama Umugenzuzi w’Imari ya Leta abiha, agamije ko byikosora.
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yavuze ko buri kigo kiba gifite inama y’ubutegetsi ndetse na minisiteri ikireberera biba bikwiye kujya inama kugira ngo amakosa adakorwa, ashimangira ko abatabikora baba bakwiye kubibazwa.
Ati “Igihe habonetse kutubahiriza imyanzuro y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ntabwo ari umuyobozi w’ikigo ukwiye guhanwa wenyine, abo bose bafite inshingano bakwiye guhanwa, ahubwo, hagasigara hibazwa ngo hakwiye ibihe bihano? Minisitiri ugenzura ikigo akwiye guhanwa gute? Inama njyanama ishinzwe kugenzura nyobozi y’akarere ikwiye guhanwa gute? Ba bakozi n’abayobozi b’akarere bakwiye guhanwa gute?”
Yavuze ko n’amanota abakozi ba leta bahabwa akwiye no kuzajya atangwa harebwa niba koko ikigo cyarubahirije ibyo umugenzuzi w’imari yagisabye.
Ati “Guhana bikwiye kuba igisubizo, kimwe mu bisubizo, ari uguhana bose atari umuntu umwe. Abantu bafite aho bahurira n’iryo kosa bose.”
Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yavuze ko minisitiri akwiye kumva ko ari we mucungamutungo wa mbere, akaba agomba kumenya ibikorwa byose biri muri minisiteri ayobora.
Umunyambanga Uhoraho muri MINEDUC, Mulindwa Samuel, yavuze ko bafashe ingamba zo gukoresha abagenzuzi bwite bo mu bigo byose biyishamikiyeho, bagakora nk’ikipe kugira ngo bajye bajya muri buri kigo bakore igenzura badategereje ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aza.
Ibi ngo bizeye ko bizabafasha kuzajya bamenya ibibazo bihari hakiri kare bakabasha kubikemura.
Abandi bayobozi muri za minisiteri bavuga ko hari ingamba zafashwe zigamije kwita ku bigo bizishamikiyeho kugira ngo umutungo wa leta ubashe gucungwa uko bikwiye.
Mu raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2015-2016, yagaragaje ko muri rusange mu bigo byagenzuwe basanze harimo ibibazo byo kutabyaza umusaruro amafaranga yakoreshejwe bitewe no kudacunga neza amasezerano, ukwiyongera kw’imitungo idakoreshwa, isesagura, ikoreshwa ry’amafaranga nta burenganzira, nta nyandiko ziyasobanura hamwe n’inyerezwa ry’umutungo.
Harimo kandi imishinga idakoresha ingengo y’imari yahawe bigatuma idatanga serivisi ziyitegerejweho, ibibazo by’imiyoborere n’imicungire y’ibigo bikora ubucuruzi, iby’icungamari n’icungamutungo mu nzego za Leta n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO