Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko hakwiye ubukangurambaga bukomeye kugira ngo abantu basobanukirwe ko ihame ry’uburinganire rishamikiyeho ibintu byinshi ku buryo kuryirengagiza mu igenamigambi byagira ingaruka.
Mu nama yabereye i Kigali igahuza abakozi bashinzwe igenamigambi muri za minisiteri zose n’abahagarariye imiryango itari iya Leta iharanira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe Kanakuze Jeanne d’Arc yerekanye ko ihame ry’uburinganire n’ubwo ryigishijwe igihe kinini mu gutegura igenamigambi ridatekerezwaho.
Ati “Isesengura mu bijyanye n’ihame ry’uburinganire mu ngengo y’imari, ryagaragaje ko hakiri ikibazo. Minisiteri zimwe hari icyo zakoze, ariko izindi ubona ko ntacyo zakoze, ibi ahanini twasanze biterwa n’ikibazo cy’imyumvire, haracyakenewe amahugurwa kuri babandi bakora igenamigambi, kugira ngo bubake ubushobozi mu bijyanye n’ihame ry’ubiringanire.”
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa yavuze ko hakwiye ingamba kandi ngo byaratangiye.
Yagize ati “Uko dutera intambwe bizagenda binoga, hakwiye kubaho igenamigambi rigaragaza ibizakorwa hagamijwe kunoza ihame ry’uburinganire mu mirimo yacu ya buri munsi, kuko ubushake bwa politike burahari.”
Ibyifuzo by’abari mu nama ni uko Minisiteri y’Uburinganire ikwiye gufata iya mbere mu gutanga umurongo ngenderwaho w’uburyo ihame ry’uburinganire ryajya ribanza gutekerezwaho mbere yo gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari yaryo.
Itegeko Ngenga numero 12/2013/OL ryo kuwa 12/09/2913, rigena ko mu ngengo y’imari ya Leta, hatekerezwa no ku bikorwa byo guteza imbere uburinganire. Ingingo ya 68, ikavuga ko Minisiteri zose ndetse n’Uturere, bagomba gutanga raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire.



















TANGA IGITEKEREZO