Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki 12 Nzeri 2019. Cyatangirijwe mu Karere ka Rwamagana ahasuwe Ikompanyi icukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Musha na Mwulire yitwa PIRAN hanasurwa MMB icukura amabuye y’agaciro mu Murenge wa Muhazi.
Umuyobozi ushinzwe kubungabunga Ibidukikije n’Imibanire myiza n’abaturage muri PIRAN, Ryumugabe Sam, yavuze ko bakoresha abakozi 861 bafite amasezerano y’akazi n’abandi 540 bibumbiye muri koperative ibafasha gucukura amabuye y’agaciro bakabikora banabungabunga ibidukikije.
Urugero ngo nko mu gutera ibiti, bamaze gutera ibiti ibihumbi 16 000 birimo 7 500 bateye mu Murenge wa Musha ibindi biterwa mu wa Mwulire. Bafite kandi ingemwe 35 000 z’ibiti by’ubwoko butandukanye birimo iby’imbuto baha abaturage ku buntu muri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi.
Ku bijyanye no gufatana neza amazi yavuze ko kuri metero cube 533 bemerewe gukoresha ku munsi bakoresha 250 ngo bitewe nuko akoreshwa ayungururwa akongera gukoreshwa.
Minisitiri Dr Biruta yashimye intambwe iyi kompanyi imaze gutera mu gufatanya n’abaturage.
Ati “ Ibyo twabonye kugeza ubu bimeze neza yaba imyambaro abakozi bakenera mu gihe cy’ubucukuzi, umwuka mwiza twabonye ugera ku bacukura, umutekano biragaragara ko umeze neza. Ikindi mu byo badusobanuriye bijyanye n’uburyo bakoresha amazi n’uko bafatanya n’abaturage kongera ubuso bateraho amashyamba turabona ari ibintu byiza n’abandi bakwigiraho.”
Yavuze ko hirya no hino mu gihugu hakigaragara ibibazo bijyanye no kubungabunga ibidukikije mu bacukura amabuye y’agaciro birimo kurimbagura imisozi, amazi akoreshwa mu kuyungurura amabuye usanga bayamena mu migezi igahindana, gutema amashyamba ntibayasimbuze n’ibindi.
Akomeza agira ati “Twemera ko ayo mazi ashobora gukoreshwa mu buryo bwiza akayungururwa akongera agakoresha n’ayasohotse agasohoka asa neza ku buryo atanduza imigezi isanzwe.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gucukura Mine, Peteroli na Gaz, Francis Gatare, we avuga ko ubu bucukuzi bukiri mu nzira zo kunozwa neza.
Ati “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda buracyari mu nzira zo kunoza ibikorwa, ntabwo turagera aho twifuza naha twasuye murabona ko bafite byinshi bujuje ariko haracyari n’ibindi bataruzuza gusa turakomeza gufatanya nabo kugira ngo turusheho gutera imbere.”
Akomeza agira ati “Kugira ngo ubu bucukuzi bugirire umumaro igihugu ni uko tugomba kubukora twitaye ku bidukikije ariko tunitaye no ku yindi mibereho y’Abanyarwanda kuko amabuye y’agaciro arashira ariko ubuzima bw’igihugu buhoraho igihe cyose.”
Gatare yakanguriye abacukura amabuye y’agaciro hirya no hino mu gihugu gukomeza kwita ku bidukikije cyane cyane ahangijwe n’ubucukuzi.
Umwaka ushize wa 2018 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjije hafi miliyoni 350 z’amadolari, uyu mwaka Guverinoma irateganya kwinjiza miliyoni $350 bitewe n’igabanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO