Ni inama iri guhuriza hamwe Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’iyi migabane yombi, aho bari kwigira hamwe icyakorwa ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, kubungabunga amahoro ku Isi, ishoramari n’ibindi.
Aba baminisitiri ku wa 25 Ukwakira 2021 bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.
Mu bo Minisitiri Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na bo harimo uwa Danemark, Jeppe Kofod. Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko ibiganiro by’aba bombi byibanze ku ngingo zo kurushaho gushimangira umubano uri hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ubuhahirane ndetse no kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza n’igihugu cya Denmark ushingiye ku kuba hari za Ambasade z’ibihugu byombi. U Rwanda kandi ruherutse gusinyana amasezerano n’iki gihugu ajyanye no kwita ku mpunzi.
Danemark kandi ni kimwe mu bihugu byagiye bigaragaraza ubushake mu gushyikiriza ubutabera bw’u Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yoherereje u Rwanda abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorerewe abatutsi barimo Emmanuel Mbarushimana woherejwe muri 2014 na Wenceslas Twagirayezu, woherejwe muri 2018.
Minisitiri Biruta kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Croatia, Gordan Grlić Radman. Ni ibiganiro na byo byibanze ku guteza imbere ubutwererane mu bya politiki n’ubukungu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula na we ari mu bagiranye ibiganiro na Vincent Biruta byibanze ku kurushaho kongera imbaraga mu mubano igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.
Uretse ibijyanye n’ububanyi n’amahanga no guteza imbere ubuhahiranye hagati y’ibihugu, Minisitiri Biruta yagize n’ibiganiro bigamije guteza imbere uburezi bw’u Rwanda. Ni ingingo yaganiriyego na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Pologne, Marcin Przydacz.
Undi waganiriye na Minisitiri Biruta ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Repubulika ya Czech, Martin Tlapa.
Ubwo yafunguraga iyi nama ya AU na EU, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka, yavuze ko ari umwanya mwiza kuri Afurika n’u Burayi, wo kurebera hamwe inzego zo kwaguriramo ubufatanye hagamijwe kubaka ahazaza h’abaturage b’imigabane yombi, hakosorwa ibitaragenze neza mu gihe cyashize.
Inama ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi yemejwe bwa mbere mu 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y’ubufatanye mu 2007.
Afurika n’u Burayi bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zigamije iterambere. Imibare ya EU igaragaza ko mu 2020, u Burayi bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bya miliyari 124 z’Amayero, mu gihe Afurika yoherejeyo ibicuruzwa bya miliyari 101 z’Amayero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!