Ibi Minisitiri Biruta yabitangaje kuwa 29 Mata 2015 ubwo yasuraga inganda zikora ibikoresho bitandukanye bisimbura amasashi ya pulasitike yari asanzwe akoreshwa mu Rwanda hagamijwe gushaka ibisubizo biriho ku gukemura ikibazo cy’amashashi.
Minisitiri Biruta yemeza ko inganda zikora ibikoresho bisimbura amasashi ari igisubizo ku Rwanda.
Yagize ati: “Izi nganda ni igisubizo ku bibazo by’amasashi kuko bakoresha impapuro nziza kandi zizewe zitangiza ibiribwa ntizangize n’ibidukikije.’’
Umuyobozi w’Uruganda Eco Plastic Ltd, Habamungu Wenceslas, rubyaza umusaruro amasashi ya Pulasitike rukayakuramo bimwe mu bikoresho byifashishwa mu buvuzi, ubwubatsi, isuku, ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko ibyo bakora byujuje ubuziranenge.
Yakomeje avuga ko ku mwaka babyaza umusaruro amasashi arenga toni 50 bakura hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati: “U Rwanda rukenera ibicuruzwa byinshi bituruka hanze kandi bimwe biza bifunitswe n’amasashi, iyo ahageze turayafata tukayabyaza umusaruro kandi tukaba turengeye ibidukikije.’’
Umuyobozi w’Uruganda Bonus Industries Ltd , Ngarambe Breize , rukora impapuro apfunyikwamo imigati, amafu y’ubugari, ibigori, amandazi n’ibindi yatangaje ko amasashi bakora ashobora gupfunyikwamo ibiribwa bikamara igihe kirekire bitangiritse.
Ikoreshwa ry’amasashi mu Rwanda ryaciwe burundu mu mwaka wa 2008, risimbuzwa impapuro zishobora kubora.



















TANGA IGITEKEREZO