Yabigarutse kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022, mu kiganiro yatanze ku bayobozi b’ibigo by’amashuri 1046 bo mu Ntara y’Amajyepfo cyabereye mu cyumba cy’inama cya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

Hari mu biganiro bigamije kwibukiranya inshingano n’umusanzu wabo mu miyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri.

Dr Bizimana yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu mateka mabi ashaririye ku buryo bagihanganye n’ingaruka zayo.

Ati “Sosiyete Nyarwanda dufite yaranzwe n’amateka mabi kuva ku bukoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza no ku buhunzi, hari ibikomere rero byateye Abanyarwanda batandukanye yego ku buryo butangana. Icy’ingenzi ni uko ayo mateka tuyavanamo amasomo ashingiye no ku mpanuro duhabwa n’Umukuru w’Igihugu; duharanire kuba umwe.”

Yakomeje agira ati “Niduharanira kuba umwe turareba mu ndangagaciro z’umuco Nyarwanda za ndangagaciro zatumye Abanyarwanda banakomera baharanira kuba umwe iteka ryose bigatanywa na ya mateka mabi. Kugira ubutwari, gukunda igihugu, kuba inyangamugayo, kugira ishyaka, umwete.”

Dr Bizimana yavuze ko izo ndangagaciro zitazafasha mwarimu gusa ahubwo zizafasha n’abandi bayobozi batandukanye mu byiciro byose barimo.

By’umwihariko yavuze ko abarimu babashishikariza kuba ababyeyi bakaba n’abarezi kuko ari bo bamarana n’abana igihe kinini bityo bakwiye kumva ko barerera igihugu kandi bikorera.

Yabasabye gukunda igihugu no kurera abana neza nk’uko bifuza ko ababo bwite barerwa.

Ati “Iyo ukunda igihugu ukirerera kugira ngo kizabe nk’uko urugo rwawe, abana bawe wifuza ko baba.”

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri batanze ibitekerezo bashimye ikiganiro cy’amateka bahawe, basaba ko hakorwa imfashanyigisho izajya ibafasha kwigisha neza ayo mateka mu mashuri.

Ntawukuriryayo Venutse uyobora Ishuri ribanza rya Nyanza mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko imfashanyigisho z’amateka y’u Rwanda zidahagije ku buryo bituma batayigisha neza ku buryo burambuye nk’uko bigisha ayo hanze.

Ati “Minisiteri y’Uburezi ndetse na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu bifatanya gusohora ibitabo bigaragaza neza amateka y’u Rwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko hari ingamba zafashwe zo kongera ibitabo by’amateka y’u Rwanda no kubigeza mu mashuri yose.

Ati “Turimo turashaka gufata ingamba zo kugira ngo dutubure ibitabo by’amateka bijye mu mashuri yose, no mu ngengo y’imari y’ibitabo bizatuburwa nabyo bizaba birimo ariko cyane zimwe mu nshingano nk’abashinzwe integanyanyigisho hari ukureba ibirimo niba nta byakwiyongeramo, ibyo byose mu bigo bishinzwe integanyanyigisho iki kibazo buri gihe kiribazwa.”

Ibiganiro byahawe abayobozi b’ibigo by’amashuri bifite insanganyamatsiko igira iti "Imiyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri n’uruhare rw’umuyobozi w’ikigo mugukemura ibibazo bibangamiye Umuryango Nyarwanda."

Minisitiri Bizimana yakomoje ku barimu bagoreka amateka y’u Rwanda bitewe n’amarangamutima akomoka ku mateka yabo
Minisitiri Bizimana yakomoje ku barimu bagoreka amateka y’u Rwanda bitewe n’amarangamutima akomoka ku mateka yabo
Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Amajyepfo
Ibi biganiro byitabiriwe n'abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Amajyepfo
Dr Bizimana yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu mateka mabi ashaririye ku buryo bagihanganye n’ingaruka zayo
Dr Bizimana yavuze ko Abanyarwanda banyuze mu mateka mabi ashaririye ku buryo bagihanganye n’ingaruka zayo
Batanze bitekerezo basaba ko imfashanyigisho zigisha amateka y'u Rwanda zongerwa
Batanze bitekerezo basaba ko imfashanyigisho zigisha amateka y'u Rwanda zongerwa

[email protected]