Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko imiryango yazimye muri Jenoside mu 1994.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Ingabire Assumpta, Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Nyirasafari Espérance n’abandi.

Minisitiri Bizimana yasabye abagize Umuryango w'abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside (GEARG) n'uw'abarokotse bakiri mu mashuri (AERG), kwirinda kuba ibikoresho by’abashaka gusenya u Rwanda bibereye mu mahanga.

Ati "Mukomeze kwegera, kuganiriza, gufasha no kuba hafi bamwe mu banyu bajya bagira intege nke zitewe n’ayo mateka. Mwiyame abashaka gukoresha abacitse ku icumu rya Jenoside bibereye mu mahanga, batanaheruka gukandagiza ikirenge cyabo mu Rwanda ariko bakaba mu bikorwa byo gushaka kugira abacitse ku icumu iturufu yo gukwiza ibinyoma byabo na Politiki ya mpemuke ndamuke."

Yavuze ko ikibabaje ari uko usanga benshi mu bakora iyo politiki ari abishyuriwe amashuri na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda iyobowe na FPR Inkotanyi, bamara kugera mu mahanga bakibeshya ko batazongera gukenera u Rwanda kandi ari rwo rwabakamiye, runabeshejeho ababo.

Yakomeje ati "Dufite ingero zitari nkeya z'abo bantu kandi namwe murabazi. Mukore umukoro wo gufasha abanyamuryango ba GEARG wo kutaba ijwi ry’abavugizi rya ba bihemu. Aya mahitamo ni nabwo buryo bwiza bwo kwibuka imiryango yazimye tuyiha icyubahiro, kuko gusebya no gusenya Leta yatumye dushobora kubibuka no kubunamira, byaba ari uguha icyuho ababishe bakabatsemba."

Yijeje abanyamuryango ba GEARG ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga no gusigasira amateka, cyane mu mishinga bafite itandukanye.

Komiseri muri Ibuka, Nkuranga Jean Pierre, yavuze ko gutegura igikorwa ngarukamwaka cyo Kwibuka Imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari umwanya wo kwereka abatsembye imiryango irenga ibihumbi 15 ikazima, ko "habonetse Inkotanyi zikaturokora".

Umuyobozi Wungirije wa GAERG akaba n’umwanditsi w’igitabo yise "Do not accept to Die", Dimitri Sissi Mukanyiligira, yavuze ko imiryango yazimye ari igisobanuro, ikaba n’ikimenyetso simusiga cy’uko Jenoside yakorewe abatutsi abayikoze bari bagamije kurimbura abatutsi bakabamaraho.

Ati "Ni ikimenyetso simusiga cy’uko abayikoze bifuzaga ko turimbuka maze twese tukazima. Uyu ni umwanya udasanzwe wo kubara inkuru z’abasaza, abakecuru, abagabo n’abagore ndetse n’urungano rwa benshi muri twe bishwe bazira ko ari abatutsi."

Yakomeje agira ati "Turashima Leta y’Ubumwe yaduhaye urubuga rwo gukoreramo nk’imiryango y’abarokotse, tunabizeza ko tutazigera na rimwe tubangamira gahunda za leta zo kubaka u Rwanda. Ntituzarukoreramo na rimwe ikitari ugushaka amahoro n’iterambere umunsi ku wundi."

Ni ku nshuro ya 14 hibutswe imiryango yishwe muri Jenoside ntihasigare n’uwo kubara inkuru, ari nayo mpamvu byitwa kwibuka imiryango yazimye, igikorwa cyatangijwe n’umuryango GEARG.

Imibare igaragaza ko mu turere 30 tw’igihugu, imiryango yazimye ari 15593 yari igizwe n’abantu 68871.

Mukanyiligira yavuze ko bazakomeza gukora ubushakashatsi bushingiye kuri iyo mibare, kugira ngo hamenyekane imibare nyirizina y’imiryango yazimye binyuze mu bufatanye n’izindi nzego.

Yakomeje ati "Nubwo ayo mateka twayanyuzemo ntibitubuza gukomera, ntibitubuza gutwaza gitwari kandi ntibitubuza kwanga gupfa, guharanira ubutabera n’urukundo mu batuye u Rwanda, guhagararana impagarike n’ubugingo. Ibi bidufasha gukomeza guhangana n’ikibazo cy’ihungabana ndetse n’agahinda gakabije bikomeje gushegesha abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi."

Nk’umwanditsi w’ibitabo, yavuze ko kwandika ari inzira ikomeye bahize yo guharanira kubaho kandi ni uburyo bwiza bwo gusigasira amateka no kwirinda kuyagoreka.

Yagaragaje ko hari gahunda zitandukanye bafite nko kubaka ishyinguranyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga, kwandika igitabo no gukora filime mbarankuru mu gikorwa bise 'Documenting their lives', mu gusigasira amateka y’iyo miryango yazimye.

Lyamukuru Félecite kuri ubu utuye mu Bubiligi wari muri uyu muhango, aho yanagize uruhare mu kiganiro "kongera kubaka umuryango wari warazimye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi", yavuze ko uruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga rukwiye guhera ku kumenya ubwabo imbaraga bafite mu rwego rwo gusigasira amateka ku miryango yazimye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko Jenoside yasenye umuryango muto w’abanyarwanda, ariko umuryango mugari utasenywe kuko hari abarokotse.

Yasabye abarokotse gukomera, gutwaza gitwari no kuba ijwi ry’imiryango yazimye.

Hafashwe umwanya wo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hafashwe umwanya wo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Hashyizwe indabo ku mva rusange nk'ikimenyetso cyo guha icyubahiro imiryango yazimye n'abazize Jenoside muri rusange
Hashyizwe indabo ku mva rusange nk'ikimenyetso cyo guha icyubahiro imiryango yazimye n'abazize Jenoside muri rusange
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yitabiriye uyu muhango, yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yitabiriye uyu muhango, yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mukanyiligira yavuze ko imiryango yazimye itazazimira kuko havutse imiryango mishya kandi yiteguye gusigasira amateka
Mukanyiligira yavuze ko imiryango yazimye itazazimira kuko havutse imiryango mishya kandi yiteguye gusigasira amateka
Minisitiri Bizimana yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso
Minisitiri Bizimana yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso
Mugesera Antoine yasabye urubyiruko kugendera kure icyatuma u Rwanda rusubira mu bihe bibi rwaciyemo
Mugesera Antoine yasabye urubyiruko kugendera kure icyatuma u Rwanda rusubira mu bihe bibi rwaciyemo
Mukarubuga Annonciata yasangije abitabiriye iki gikorwa inzira y'umusaraba yanyuzemo ngo arokoke Jenoside
Mukarubuga Annonciata yasangije abitabiriye iki gikorwa inzira y'umusaraba yanyuzemo ngo arokoke Jenoside
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge yavuze ko abarokotse bakwiye gukomera
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge yavuze ko abarokotse bakwiye gukomera
Nkuranga Jean Peirre yasabye abarokotse gukomeza gutwaza no guharanira ko amateka ya Jenoside atazibagirana
Nkuranga Jean Peirre yasabye abarokotse gukomeza gutwaza no guharanira ko amateka ya Jenoside atazibagirana