Ibi yabigarutseho kuwa 27 Mutarama 2024 ubwo yaganirizaga urubyiruko rwiga muri za Kaminuza n’amashuri yisumbuye yo mu Ntara y’Amajyepfo,byabereye muri UR-Huye.
Minisitiri Dr Bizimana yeretse urubyiruko ko abantu bose ku isi baba bagomba kumenya amateka y’igihugu cyabo, ay’umuryango bakomokamo ndetse n’ay’aho batuye, kuko abafasha kugira ngo bayigireho, bakamenyamo ibyiza bakabikomeza, ibibi bakabikosora.
Yavuze ko kugira ngo igihugu cyose gikomere ndetse n’abagituye bashobore kubaho neza biyubashye, ari uko babaho mu muco kandi umuco ukaba ugizwe n’indangagaciro.
Yifashishije ibyabereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu myaka yatambutse, Dr Bizimana yerekanye uburyo abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, izo ndangagaciro zose nziza zirimo ubunyangamugayo,ubutwari n’izindi bari barazitakaje.
Ati “Hari igihe muri iki gihugu indangagaciro nziza zishwe kandi biba igihe kirekire gisaga imyaka 35. Izo ndangagaciro zishwe n’abantu bize Kaminuza. Aho kuba urumuri n’agakiza bya rubanda nk’uko intego iy’iyi Kaminuza yabivugaga, bo babigisha kwica’’.
Yabwiye urubyiruko rw’uyu munsi ko rwo rufite amahirwe kuko ruri kwigishwa ibyiza kandi rukaba rwaravukiye mu gihugu kiyobowe neza.
Yifashishije indirimbo y’umuhanzi ya Rugamba Cyprien yitwa ngo “Ntumpeho’’, yasabye urubyiruko kugendera kure inyigisho zose zihembera urwango,ubwicanyi no kwanga igihugu,abasaba ko uwagerageza kubayobya.
Ati “Nihagira ubabwira kwanga u Rwanda, kwanga umukuru w’igihugu cyangwa kwanga ubuyobozi, mujye mumubwira muti: Ihamanire’’.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu itangaza ko ibiganiro nk’ibi bizakomereza no mu zindi ntara z’u Rwanda mu rwego rwo gufasha urubyiruko kumenya amateka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!