Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru Ya leta Busingye Johnson arasaba ko Abunzi bahabwa agaciro, bakitabwaho ku bw’umurimo bakora ukomeye, akaba ari bamwe mu bantu bakwiye gufashwa kuko bafasha igihugu mu bintu byinshi, nko mu manza baca ziba ziri hagati y’abaturage bakazica nta kiguzi batse.
Ibi Busingye yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nyakanga mu Karere ka Muhanga, ubwo yaganiraga n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera bakorerera mu turere 15 tw’igihugu bashinzwe inzu zunganira mu mategeko (MAJ), abasaba kwegera abunzi bakabafasha ibibazo bahura nabyo, maze bakaba babiheraho babyiga by’umwihariko kuburyo byazabonerwa umuti ukwiye kandi ujyanye n’ubushobozi bw’igihugu.
Aha Busingye yagaragaje ubwe ko hari ibibazo, nk’aho mu bihe bishize abunzi bagiye bemererwa ibintu byo kubafasha mu mirimo yabo ariko bikarangira ntacyo babonye. Aha hakaba hagaragajwe ko bari bemerewe amagare ku bunzi bose, nyamara iyo urebye usanga mu bunzi 12 bo ku kagari barabonye igare rimwe gusa ndetse n’ibindi bibazo bakunze kugaragaza birimo n’ubwisungane mu kwivuza bagenerwa butazira igihe, kuko ngo buza butinze n’ibindi.
Aba bakozi bagejeje icyifuzo kuri Minisitiri cyo kuba Abunzi babona ahantu hasobanutse bakorera, kandi babasha kubona aho babika amadosiye yabo kuko abo mu kagari bahabwa icyumba kimwe mu nyubako z’utugari ku bazigira cyangwa mu mirenge, mu gihe ari abo ku rwego rw’umurenge.
Abunzi ni urwego rukorera abaturage bakemura ibibazo byabo mu bwumvikane, mu bworoherane ndetse bagafata n’ibyemezo kandi bigahabwa agaciro mu nzego zishinzwe kurangiza ibibazo by’abaturage aho gusiragira mu nkiko.



















TANGA IGITEKEREZO