00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yaburiye abashyingira abana avuga ko n’abanyoye inzoga z’ubukwe bazajya babibazwa

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 21 January 2020 saa 09:09
Yasuwe :

Minisitiri w’ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yaburiye abahishira ishyingirwa ry’abangavu ababwira ko amazi atari yayandi ko ubu nabanyoye inzoga zo gushyingira umwana ukiri muto bazajya babibazwa.

Ibi yabivuze mu rugendo arimo gukorera mu Karere ka Rubavu aho yasuye ikigo cya Isange One Stop Center, anarahiza abagenzacyaha ba RIB 57 bo mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Ngororero na Rutsiro.

Minisitiri Busingye ubwo yari amaze gusura Isange One Stop Center, yavuze ko ikibazo cy’ihohoterwa cyafatiwe ingamba zikomeye avuga ko ufite ubwenge yabireka.

Ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ibikorwa turimo dukora twanatangiye turashaka ko riranduka burundu nubitekereza akabivana mu mutwe we. Ntacyo tutaza gukora haba mu bihano haba mu bukangurambaga kuko ikintu bita guhohotera umuntu, uwo mwashakanye, umwana w’umukobwa, umugabo cyangwa umwana w’umuhungu ntabwo ari byo mu Rwanda, babireke ufite ubwenge abireke utabufite abikomeze’’.

Yaburiye abantu bajya mu gushyingira abangavu ko na bo bagiye kuzajya babibazwa.

Ati “Izo nzoga unywa z’umwana uri munsi y’imyaka 18 uzaza ube umutangabuhamya ko watashye ubukwe bw’uwo mwana”.

Busingye yakomeje avuga ko ari ugushaka guca umuco wo kwigira ntibindeba, ugasanga umuntu abonye hashyingiwe umwana utaruzuza imyaka yemewe n’amategeko agaceceka.

Ati “Ubu bigiye kugira ingufu nyinshi ku buryo ubizi, uwari abizi agaceceka, uwahabaye, uwabonye bazana umwana w’abandi mu rugo akabona ahamaze icyumweru kimwe abo bantu bagomba kubibazwa’’.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle, yavuze ko ubu bagiye guhagurukira abarebera umwana ahohoterwa n’ababyeyi, bakajya mu bwiyunge bakumvikana.

Ati “Umuntu wese ureberera umwana agirwa umugore akiri muto nawe aba afite ubufatanyacyaha no kuba icyitso mu cyaha cyakozwe. Ubu ntabwo tuzajya tureba uwakoze icyaha washyize umwana mu rugo akamugira umugore agakora icyaha cyo gusambanya ndetse no kumushyira mu rugo, ubu tugiye gukurikirana n’ababibona n’ababyeyi bumvikana bakabemerera kubafasha”.

Kalihangabo avuga ko uzabigiramo uruhare wese azabibazwa kuko amategeko ahana umuntu udatabara uri mu kaga nureberera icyaha gikorwa.

Mu Karere ka Rubavu umwaka ushize hagaragaye abangavu 415 bafite ibimenyetso by’ihohoterwa.

Abagenzacyaha barahiriye kuzuza inshingano zirimo kurwanya ihohoterwa
Abagenzacyaha barahiye bari babucyereye
Abarahiye bahawe umukoro wo guhangana n'ihohoterwa
Bafashe ifoto y'urwibutso kuri Isange One Stop Center
Bamusobanuriye uko imibare ihagaze mu karere ka Rubavu
Inzego zitandukanye zitabiriye irahira ry'abagenzacyaha
Minisitiri Busingye yaburiye abareberera ihohoterwa
Minisitiri Busingye yarahije abagenzacyaha 57
Minisitiri Busingye asobanurirwa imikorere ya Isange One Stop Center
Nyuma yo kurahira bafashe ifoto y urwibutso
Kalihangabo yavuze ko amategeko ahana n'uwarebereye icyaha kigakorwa
Yasobanuriwe uko bakira abahohotewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages