Yabivugiye mu nama yagiranye n’abayobozi mu nzego zitandukanya z’Akarere ka Karongi, ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko bibabaje kubura amahoro mu gihugu kiyafite, asaba abaturage gutabara abagore bahohoterwa.
Ati “U Rwanda ni igihugu gitekanye, ni igihugu gifite amahoro, ni igihugu cyifuza ko umuntu akoresha ubushobozi bwe kugira ngo agere ku byo yifuza. Nta kaga nko kuburira amahoro mu gihugu kiyafite, abahohoterwa mu ngo ntekereza ko ari cyo cyaha kinakomeye kukirwanya, mu rugo, mu cyumba ni ahantu hakomeye umuntu uhohoterwa ari hariya ni we wa mbere mu gutabarwa kuko ntaho guhungira aba afite’’.
Minisitiri Busingye yabwiye abagabo bo muri Karongi ko mu byo akaboko kemerewe hatarimo gukubita, asaba ko uwo binaniye kubireka yagura urukezo akagaca cyangwa ubuyobozi bukarumugurira.
Ati “Akaboko kacu mu byo kemerewe gukora amategeko akemerera ntabwo harimo gukubita umugore twashatse, aka kaboko dukwiye kugaca kakavaho niba akazi kako harimo gukubita umugore twashatse”.
“Ndimo ndababurira, uriya ubirimo niba afite ubwenge niyigurire urukezo rwe ka kaboko akavaneho we ubwe ariko niba adafite ubwenge nta kundi byagenda turarumugurira mu isibo barugure, mu mudugudu barugure, inzego zose’’.
Nyirakanani Odette wo mu murenge wa Rubengera akaba ari umujyanama w’ubuzima, yavuze ko hari abagabo bananiranye asaba ko bakorerwa urutonde bagakurikiranwa.
Ati “Hano dufite abagabo bigize impfizi z’utugari, nta muntu batinya umuntu arikora akaza akakubwira ibintu yishakiye kandi afite umugore bose turabazi, abakubita abagore abafata abana, akavuga ngo afite amafaranga akumva ko yarongora abagore b’abandi bitwaje amafaranga, ndabasaba ko twakora urutonde rwabo bagakurikiranwa’’
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, bugaragaza ko umwaka ushize ingo 230 zagaragayemo amakimbirane arimo n’urugomo muri zo umunani akaba ari abagore bahohoteye abagabo.



















TANGA IGITEKEREZO