Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2017, itsinda ry’abo banyamategeko bo muri Sudani y’Epfo ryakiriwe na Minisitiri Busingye ari kumwe n’abandi bayobozi ba Komisiyo ishinzwe kuvugurura amatageko y’u Rwanda.
Yabasobanuriye ko u Rwanda rwasanze ari ngombwa kwita ku Banyarwanda bakennye ku buryo batabasha kwiyishyurira abunganizi mu nkiko no gusobanurirwa ibijyanye n’amategeko ikabibagenera ku buntu.
Yakomeje abagaragariza ko kugira ngo ubutabera bw’u Rwanda bukore neza bituruka mu mikoranire y’inzego zitandukanye.
Busingye ati “Mu bwigenge bwacu (abacamanza n’abanyamategeko) dusenyera umugozi umwe. Muri ubwo bwigenge bwacu, tugira umunsi wo kujya hamwe tukareba buri umwe aho ageze, ibyo akeneye kuko nubwo twigenga, nta muntu umwe, nta rwego rumwe rukora ikintu cyitwa ubutabera. Ibyo dukora byose iyo ubiteranyije nibyo byitwa ubutabera. Niyo mpamvu usanga tugomba kubona umwanya wo gusobanura twese, tukavuga ko ibyo dukora aribyo butabera. Iyo bidakozwe neza nubwo urwego rwawe rwaba rukora neza gute, urundi rudakora neza nta butabera bwagerwaho.”
Yakomeje abaha urugero ko mu gihe urwego rumwe rugiye gusaba ingengo y’imari habaho kureba uruyikeneye cyane kurusha izindi, hakabaho guharirana.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Sudani y’Epfo wari uyoboye iri tsinda, John Gatwech Lul, yavuze ko u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) bifitanye amateka kuva mu kurwanira ubwigenge, bikaba bigomba no kugirana inama.
Yagize ati “Mbere na mbere, dufata u Rwanda nk’igice kimwe cy’igihugu cyacu kuko ibihugu byose byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba byagiye bigira ubufatanye mu rugamba rwo kwigobotora ingoyi ya Gikoloni. Icyo ni ikintu tudashobora kwibagirwa kandi twasanze n’ubu turi gushaka gushyiraho amwe mu mategeko, tutagomba gushyiraho ibintu tutumvikanyeho.”
Yakomeje asobanura ko Sudan y’Epfo izakomeza kugenda isura n’ibindi bihugu nka Uganda, Kenya n’ahandi muri EAC kureba ko hari ibyo bayigiraho mu bijyanye no kuvugurura ndetse no gushyiraho amategeko.
Perezida wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko mu Rwanda, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko Sudani y’Epfo ari igihugu kibonye ubwigenge vuba, ari ngombwa gusura ibindi nk’u Rwanda rufite aho rumaze kwigeza mu butabera.
Iri tsinda rigizwe n’abantu batanu, bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi aho bazasura inzego zitandukanye z’ubutabera harimo Komisiyo yo kuyavugurura, ishuri riyigisha, Minisiteri y’ubutabera n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO