Mu nama nkuru y’Ubushinjacyaha yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda Johnston Busingye, yasabye abashinjacyaha gukora ku buryo ubukozi ibyaha mu Rwanda birushaho kugabanuka.
Minisitiri Busingye yabasabye gutekereza ku byaha usanga ari bito ariko bigakorwa ku bwinshi ku buryo hashyirwaho uburyo ababikora babicikaho burundu.
Yagize ati “ Abantu bakwiye kumenya ko izi nzira z’ubusamo ari mbi, nta muntu ukira atabiharaniye, bakwiriye gushaka ibyo gukora, nta wukira atabikoreye. Ugasanga umuntu ariba umubare w’ibanga muri telefone akiba amafaranga, nasabaga ko ababirimo babivamo kuko turabihagurukira, ubifatirwamo atazagira ngo ntiyaburiwe”.
Minisitiri yakomoje ku kuba hagiye gushyirwaho ibihano bikarishye
Minisitiri Busingye yagize ati “Ubusanzwe usanga ibyaha byitwa bito bifite n’ibihano bito, ejo ugasanga umuntu bamufatanye telefone, yibye inka y’abandi, ubujura buto bwo mu ngo, ngo ibihano bimuteganyirijwe ni bito; bakamufunga nyuma y’amezi atatu bakamufungura, akongera agakora icyaha. Birakwiye ko amategeko twongera tukayasubiramo ku buryo wa wundi wumvaga bazamufata bakamufunga igihe gito azumva ko bitagishoboka”.
Ibyaha bitwa bito bigaragara ko ari byo bikorwa cyane ndetse bigakorwa na benshi. Gusa Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Richard Muhumuza avuga ko amadosiye y’ibyaha bakira agenda agabanuka.
Ati “ Mu mwaka wa 2015-2016 twakiriye amadosiye agera ku bihumbi 25453 iyo ugereranyije n’umwaka wawubanjirije, harimo ikinyuranyo cy’ibihuhumbi bitatu, kuko twari twakiriye hafi ibihumbi 28. Ibi biterwa no kuba iyo abantu babona abantu bakora ibyaha bagahanwa, bituma nabo bagira ubwoboba bwo gukomeza kubikora”.
Ibyaha bikunze kuza ku isonga mu madosiye yo mu nzego z’ibanze ni ibyitwa bito, birimo kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, gukomeretsa ku bushake, ubujura budakoresheje ikiboko cyangwa ibikangisho, guhoza ku nkeke uwo bashakanye, gutanga sheki itazigamiye n’ibikangisho by’amagambo.
























TANGA IGITEKEREZO