00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yakiriye mugenzi we wa Gambia

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 29 September 2015 saa 08:25
Yasuwe :

Intumwa nkuru ya leta ya Gambia akaba na Minisitiri w’Ubutabera, Mama Fatima Singhateh, ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Rwanda Johnston Busingye, yavuze ko igihugu cyabo cyasanze u Rwanda muri Afurika ruri ku isonga mu nzego zo kurwanya ruswa zubatse neza ndetse no kwita ku burenganzira bwa muntu.

Kuri uyu wa 29 Nzeli i Kigali ku kicaro cya minisiteri y’ubutabera, Johnston Busingye yakiriye mugenzi we wo mu gihugu cya Gambia, Mama Fatima baganira ku buryo kuburyo iki gihugu cyakigira ku Rwanda kurwanya ruswa ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri Fatima yabwiye IGIHE ko yaje mu rugendo shuri kuganira na mugenzi we ku buryo igihugu cye cyakigira ku Rwanda mu bijyanye no kurandura ruswa. Ikindi kandi akomeza avuga ko ateganya gusura inzego zitandukanye z’u Rwanda zishinzwe kurwanya ruswa; harimo Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta (RPPA), komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ishinzwe kurwanya ruswa, ibiro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ndetse n’urwego rw’umuvunyi.

Yagize ati:” U Rwanda ni igihugu gifite imiyoborere myiza ishingiye no ku kurwanya ruswa. Gambia iteganya gushyiraho urwego rw’igihugu rushinzwe kurwanya ruswa, ubwo rero naje mu Rwanda kugira ngo ndebe uburyo inzego zo kurwanya ruswa zuzuzanya, uburyo ibibazo bya ruswa babirwanya, ndetse n’uburyo izo nzego zuzuzanya.”

Minisitiri Busingye yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda na Gambia uri gutangira, kuko ari rwo ruzinduko rwa mbere minisitiri w’ubutabera w’iki gihugu agiriye mu Rwanda. Akomeza anavuga ko uyu mubano uzakomeza, ibi bihugu bigafatanya kubaka ubutabera bubereye abaturage babyo.

Yagize ati:” Umubano nibwo uri gutangira ariko nizeye ko uzakomeza maze tugafatanya kubaka ubutabera. Turanatekereza ko uzagenda utera intambwe. Icyo twishimiye ni uko utangiye, ikindi tugomba kuwubyaza umusaruro mwishi ushoboka. […]”

Nk’uko Busingye akomeza abivuga ngo Gambia irateaganya gushyiraho Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, akaba ariyo mpamvu biteganyijwe ko Fatima azasura komisiyo y’u Rwanda y’uburenganzira bwa muntu kugira ngo arebe uko ikora.

Minisitiri Busingye na Minisitiri Fatima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages