Yabivugiye mu Karere ka Huye kuwa Kabiri ubwo yatangizaga icyumweru ngarukamwaka cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Week).
Yavuze ko atinya abantu bagikinisha ibyo guhohoterana muri iki kihe tugezemo.
Ati “Mwa babyeyi mwe muri aha bavandimwe ubu turi mu kinyejana cya 21 mu mwaka wa 2019; ihohotera n’ihohoterwa abantu bakibikinisha njyewe ndabatinya cyane, ndabatinya mfite ubwoba bukomeye cyane.”
Yakomeje asaba ko umwe mu bashakanye ugikubita mugenzi we akwiye kubanza gupimwa bakareba ko nta bibazo byo mu mutwe afite cyangwa akoresha ibiyobyabwenge mbere yo kugira ikindi akorerwa.
Ati “Ndagira ngo niba hakiri umuco w’abagore bikubitira abagabo babo cyangwa abagabo bakubita abagore, tujye tubaza tubajyane mu kigo cyo kureba bo batarwaye mu mutwe babanze basuzumwe tumenye ko ari bazima”.
Yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose ari bibi kandi ahanini ari byo bituma abantu bahohoterana abasaba ubufatanye mu kubirwanya.
Muri iki gihe hirya no hino mu gihugu haracyagaragara abashakanye bahohoterana bikagera n’aho bamwe bicana.
Urugero rwa vuba ni aho mu Karere ka Gasabo ku wa 16 Mutarama 2019, Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we w’imyaka 20 bari bamaranye ibyumweru bibiri, akamushyingura mu rugo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye baganiriye na IGIHE, bavuga ko mu baturanyi babo hakiri abashakanye birirwa barwana cyangwa bagahohoterana mu bundi buryo.
Bavuze kandi ko hakigaragara abantu bakoresha ibyobyabwenge biganjemo urubyiruko bigatuma bajya mu bikorwa bibi.
Ibyo biyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge.



















TANGA IGITEKEREZO