Yabigarutseho mu ijambo rye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kamena 2017, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatandatu ku banyamategeko 428 basoje amasomo yabo muri iryo shuri.
Minisitiri Busingye yagarutse ku mateka ya ILPD, avuga ko kuva yafungura imiryango muri 2008 imaze gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka ubutabera bw’u Rwanda, bityo asaba abahasoje amasomo gukomeza kugaragaza itandukaniro bateza imbere ibihugu byabo.
Yagize ati “Ndahamya ntashidikanya ko abahawe impamyabumenyi bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije bwo guteza imbere ubutabera mu bihugu byabo, mukwiye kugaragaza itandukaniro, mu byo mukora, aho mukorera, mu bubanyi n’amahanga n’ahandi hose.”
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi babwiye IGIHE ko bungutse byinshi kandi bizabafasha cyane mu mwuga wabo, by’umwihariko bavuga ko bagiye gutanga umusanzu mu kurandura burundu ruswa n’akarengane.
Me Rutebuka Jean Patrick yagize ati “Natangiye kwiga hano mu mpera za 2015, nungutse byinshi numva ko bizamfasha cyane mu mwuga wanjye. Kurwanya ruswa n’akarengane bisanzwe ari inshingano zacu, ariko ubu bigiye kuba akarusho kubera uburyo bwiza twizemo ndetse n’ibyo twungutse, kandi twagiye tubikoraho igisa n’ubushakashatsi tubona ko bishoboka”.
Umuyobozi mukuru wa ILPD, Aimable Havugiyaremye, yavuze ko mu banyeshuri bose 428 bahawe impamyabumenyi 118 ari abaturuka mu bihugu by’amahanga, bityo bakaba bakomeje gukora ibishoboka byose ngo iryo shuri ribe mpuzamahanga mu buryo bwa nyabwo.
Kuva ILPD yafungura imiryango mu mwaka wa 2008, imaze gutanga impamyabumenyi ku banyamategeko b’umwuga bagera ku 1424. Kugeza ubu abagana iryo shuri baturuka mu bihugu birimo Uganda, Zambia, u Burundi, Malawi, Cameroon, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO