Yabigarutseho mu ijambo rye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 kanama 2019, mu gikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya munani ku banyamategeko 336 basoje amasomo yabo muri iryo shuri.
Ni umuhango wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Yagize ati “Turabasaba kujya kubaka ubushobozi mu banyamategeko bacu mu gukoresha amategeko no kubaka ubushobozi mu baturage kugira ngo basobanukirwe uko ubutabera bukora.”
Busingye yasobanuye ko ubutabera bukora bushingiye k’uko amategeko abiteganya no ku bimenyetso biboneka yibutsa ko ibyemezo byafashwe hashingiwe ku mategeko bigomba gushyirwa mu bikorwa.
Hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri bakomoka mu bihugu birimo Ghana, Cameroun, Gambia, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo, Malawi n’u Rwanda.
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi bavuze ko bungutse byinshi kandi bizabafasha cyane mu mwuga wabo no guteza imbere ubutabera mu bihugu byabo.
Kuganja Irene wo muri Uganda ati “Muri ILPD mpakuye ubumenyi bwinshi mu bijyanye n’amategeko, ningera muri Uganda nzajya mu ihuriro ry’abanyamategeko ntangire gushyira mu bikorwa ibyo nize cyane cyane mu kunganira abaturage mu nkiko.”
Furufuru Léopold wo mu Rwanda yavuze ko bagiye gutanga umusanzu mu baturage cyane cyane mu kubafasha gusobanukirwa amategeko.
Ati “Abaregwa benshi ntabwo bazi amategeko; niyo mpamvu kubunganira ari ngombwa ibi binafasha umucamanza uburanisha guca urubanza ashingiye ku byo amategeko ateganya.’’
Umuyobozi wa ILPD, Dr Kayihura Didace Muganga, yavuze ko bishimira ko ibihugu by’amahanga bikomeje kugana iryo shuri kuko ritanga uburezi buhamye.
Ati “Twishimira ko ibihugu byinshi byamaze kumenya iri shuri kubera ireme ry’uburezi rihari mu gushyira mu bikorwa amategeko kandi amasomo twigisha hano yiyongera umunsi ku wundi.”
Kuva ILPD yafungura imiryango mu mwaka wa 2008, imaze gutanga impamyabumenyi ku banyamategeko b’umwuga barenga 2 100.



















TANGA IGITEKEREZO