Yabivugiye mu Karere ka Gisagara ku wa Gatanu ubwo yagiranaga ibiganiro n’abaturage. Yagarutse ku butabera, asaba abaturage kugira umuco wo gukemura ibibazo bafitanye mu mahoro, batishoye mu nkiko.
Yavuze ko hari abaturage bamara igihe basiragira mu nkiko baburana, kandi ibyo baburana bikwiye kuba byarakemukiye hagati yabo cyangwa bigashyikirizwa Abunzi.
Ati “Ibyo byangiza umwanya, byangiza amafaranga kandi gahunda y’iki gihugu ni uguteza imbere abaturage ntawe usigaye inyuma. Iyo ufashe umwanya munini uburana, urakena.”
Minisitiri Busingye yasabye abaturage kwita ku gukoresha umwanya neza biteza imbere, aho kujya mu bidafite akamaro birimo kuburana urwa ndanze.
Ati “Amakimbirane n’imanza ni kimwe mu bishobora kukwangiriza umwanya; (…) umuntu uhora azinduka saa mbiri za mu gitondo ajya kuburana no mu kwezi gutaha bikaba uko, uwo arakena. Ikimenyetso cy’umuntu uburana cyane ni ubukene.”
Minisitiri Busingye yavuze ko hari n’abantu usanga baburana igihe kirekire bagera aho bakajya no mu bapfumu, asaba abaturage kubyirinda.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara bavuze ko bamaze gusobanukirwa ibibi by’amakimbirane no kujya mu manza, bityo bahitamo kubyirinda.
Matayakizungu Francois ati yagize “Imanza ni mbi cyane, zitesha umutwe zigatuma umuntu utwo afite atumarira mu matike ajya kuburana. Umuti ni ukwirinda icyatuma ujya mu manza, ni ukwirinda gukimbirana na muenzi wawe mwishyira mu bibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yavuze ko ibibazo bikemukira ku rwego rw’Abunzi biri ku kigero cya 97%.
Ati “Muri uyu mwaka Abunzi bakiriye ibibazo 1 237 bakemura ibibazo 1 206 abaturage baranyurwa; abagiye mu Nkiko ni abaturage 31 gusa; tukaba turi kuri 97% ku bibazo bikemukira ku rwego rw’Abunzi.”
Rutaburingoga yavuze ko bazakomeza kwigisha abaturage gukemura ibibazo mu bwumvikane no mu Bunzi ku buryo nta kibazo na kimwe kizajya kijya mu nkiko.



















TANGA IGITEKEREZO