00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yasabye abavoka guca ukubiri na ruswa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 December 2018 saa 03:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yasabye abavoka guca ukubiri na ruswa, cyane ko n’iyo umwavoka umwe imutahuweho, iyo sura yambikwa umwuga wabo muri rusange.

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruvuga ko muri uyu mwaka wa 2018, abavoka batanu bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa, batatu bikabahama bakanafungwa.

Mu Nteko rusange y’urugaga yateraniye ahahoze hitwa Camp Kigali kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Busingye yabwiye abavoka ati “Iyo uzinduka mu gitondo ukajya ku kazi uba wikoreye isura y’urugaga rwose, uba wikoreye isura y’ubutabera bw’u Rwanda.”

“Abavoka dukwiye gukora kinyamwuga tukanirinda icyatuma batugaya, ibi bigira ingaruka nziza ku bagenerwabikorwa kandi bigatuma bishimira serivisi z’ubutabera bahabwa. Iyo hari rumwe mu nzego z’ubutabera rudakora neza inshingano zarwo, umuturage araharenganira kuko niho hava gufata ibyemezo bidahwitse.”

Raporo iheruka y’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparancy International, Ishami ry’u Rwanda, ivuga ko ruswa mu nzego z’ubutabera yari ku kigero cya 26.13%.

Asobanura imbaraga zikwiye gushyirwa mu kurwanya ruswa, Minisitiri Busingye yifashishije urugero rw’indwara y’iseru iherutse kuvugwa muri gereza zitandukanye mu Rwanda, yatumye gusura imfungwa n’abagororwa biba bihagaritswe.

Ati “Buri wese ajye azirikana ibi bintu, ruswa irandura nk’uko iseru yandura. Umuntu umwe uyifite tuba dukwiye gufunga aho hantu hose ari tukabanza abaganga bakadusuzumira ko bimeze neza. Avoka ni umuntu ariko guhitamo kuba avoka bikwiye kuba guhitamo kuba nta makemwa.”

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien yavuze ko inama nk’iyi ibafasha gusuzumira hamwe ibitaragenze neza muri uyu mwaka kugira ngo barusheho kunoza imikorere muri 2019.

Urugaga rw’Abavoka rwatangiye mu 1997 rufite abavoka 37, kuri ubu rumaze kugira abagera ku 1200. Baziyongeraho abandi 80 bamaze kwemererwa kwinjiramo, basigaje gusa kurahira.

Abavoka batandukanye bitabiriye inama y'Inteko rusange
Urugaga rw’Abavoka rwatangiye mu 1997 rufite abavoka 37, kuri ubu rumaze kugira abagera ku 1200
Minisitiri Busingye yasabye abavoka kugendera kure icyatuma bijandika muri ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages