00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yasabye ko ikibazo cy’imanza zimaze igihe zitarangizwa gikemurwa bwangu

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 January 2019 saa 09:50
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yasabye abashinzwe kurangiza imanza kubyihutisha bagashyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’inkiko kandi bakirinda ko byongera kudindira.

Yabivugiye mu Karere ka Huye kuri uyu wa kabiri ubwo yatangizaga icyumweru ngarukamwaka cyahariwe ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Week).

Yavuze ko kimwe mu byatumye icyo cyumweru gitangirizwa mu Karere ka Huye, ari uko hagaragara imanza nyinshi zitarangizwa ariko ko mu Umurenge wa Huye wihariye ijanisha rinini.

Ati “Impamvu twagitangirije hano muri uyu murenge reka nyibabwire; Mu manza 2300 ziri mu Karere kose zujuje ibisabwa kugira ngo zirangizwe hano muri uyu murenge hari imanza 667.”

Yakomeje asaba ababishinzwe kwihutisha kurangiza izo manza ziganjemo iza Gacaca zirebana n’abangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Tugire umuco wo gushyira mu bikorwa ibyategetswe n’inkiko; izi manza za gacaca zizimbye mu Murenge wa Huye mureke dufatanye tuzirangize icyo kibazo kijye mu mateka kandi turiteguye birashoboka”.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye gutangiza icyo cyumweru bagaragaje ko bacyitezeho umusaruro wo kurangirizwa imanza zimaze igihe kirekire.

Nyiraminani Bernadette ati “Mfite ikibazo kuva muri 2010 cy’umuturanyi wanjye wantemye mu mugongo turaburana urukiko rutegeko ibyo agomba kundiha ariko habuze undangiriza urubanza ngo hatezwe cyamunara imitungo ye. Nizeye ko ubwo abayobozi baje ikibazo cyanjye bazagikemura.”

Minisitiri Busingye yasabye abaturage kugira umuco wo kwirinda ibyaha n’amakimbirane abibutsa ko bidindiza iterambere n’imibereho myiza.

Yabasabye kugira umuco wo gukemura ibibazo bafitanye mu mahoro birinda gukimbirana no guhangana mu nkiko kuko akenshi bibatesha umwanya bikabatwara n’ubushobozi.

Yasobanuye ko muri iki cyumweru hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gusura abaturage mu mirenge yose y’igihugu n’utugari babigisha, babaha n’ubufasha bakeneye mu by’amategeko.

Yavuze ko bazasura n’abari muri gereza zose mu gihugu kugira ngo na bose barebe icyo babafasha kijyanye n’ubutabera.

Bamwe mu baturage bavuga ko bizeye ko muri iki cyumweru ibibazo by'imanza zazo zitarangijwe bizakemuka
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bitabiriye gutangiza icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by'amategeko
Bamwe mu bayobozi n'abashinzwe gutanga ubufasha mu by'amategeko bakira ibibazo by'abaturage mu Murenge wa Huye
Busingye Antony wari uhagarariye ihuriro ry'imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko (Legal Aid Forum)
Minisitiri Busingye yasabye ko ikibazo cy’imanza zimaze igihe zitarangizwa gikemurwa bwangu
Nyuma yo gutangiza icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by'amategeko abatyrage abaturage bafite ibibazo bahawe umwanya barabibaza
Nyuma yo gutangiza icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by'amategeko abayobozi bakiriye ibibazo by'abaturage
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange
Icyumweru ngarukamwaka cyahariwe gutanga ubufasha mu by'amategeko cyatangirijwe mu Murenge wa Huye hamwe mu hagaragara imanza nyinshi zitararangizwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages