00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’Igihugu kugendana n’ibigezweho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 March 2017 saa 07:20
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego bikwiriye kujyana n’ibihe tugezemo by’iterambere kugira ngo rurusheho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo runakumire ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ihuza Ubuyobozi bukuru bwayo, abayobozi b’imitwe yayo itandukanye, abayobozi bayo mu Ntara , Umujyi wa Kigali n’uturere, Abofisiye bayo bakuru n’abato, n’abahagarariye abapolisi bato.

Iyo kuwa 26 Werurwe yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, IGP Emmanuel K. Gasana n’abamwungirije uko ari babiri; ni ukuvuga ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda.

Minisitiri Busingye yashimye ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda; ko ari bwo butuma isohoza inshingano zayo zo kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

Yagize ati “Uko Ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, ni ko bamwe baryifashisha mu gukora ibyaha bitandukanye . Ibi biha umukora umupolisi wese ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange wo kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwoko butandukanye kuko ari byo bizatuma ibikorwa byabo bitahurwa, bikumirwe; ndetse hanafatwe ababikoze."

Minisitiri Busingye yabwiye kandi abitabiriye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa bazo bukwiriye gukomeza kugira ngo ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka birimo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Amatora ya Perezida wa Repubulika n’Inama Mpuzamahanga zitandukanye bizagende neza; kandi bikorwe mu mahoro n’ituze.

Yasabye abagize uru rwego rw’umutekano gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa ; aha akaba yarababwiye ko kugira ngo babishobore bisaba kumenya amoko yayo, uko yakwa n’uburyo itangwa ; ariko na none abasaba kuyirinda ubwabo .

Ati “Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange bishimira kugira urwego rw’umutekano nka Polisi biyumvamo, bizera, bisanzuraho; kandi bakorana na rwo neza . Ni ngombwa gukomeza no guteza imbere iyo mikorere n’imikoranire kugira ngo habeho iterambere n’umutekano birambye. Murasabwa gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo ibyo bigerweho.”

IGP Gasana yibukije abitabiriye iyo nama ko inshingano yabo y’ibanze ari ukubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; kandi ko ibyo bigomba kujyana no gutanga serivisi nziza.

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda iterana buri gihembwe. Mu biyikorwamo harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’izindi nama zabaye mbere , ibyagezweho, imbogamizi zatumye bimwe mu byari biteganyijwe bitagerwaho no gufata ingamba zituma uru rwego rw’umutekano rusohoza inshingano zarwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages