00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yasabye umuyobozi mushya wa ILPD kutazatenguha Guverinoma yamugiriye icyizere

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 October 2017 saa 10:54
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye umuyobozi mushya wa ILPD kuzagera ikirenge mu cy’abamubanjirije akuzuza inshingano ze, amwibutsa ko icyizere yagiriwe gituruka ku yindi mirimo yagiye ashingwa akayikora neza.

Yabivuze kuwa 13 Ukwakira 2017, ubwo yari yitabiriye igikorwa hagati ya Dr Didace Muganga Kayihura wagizwe Umuyobozi Mukuru w’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, Institute of Legal Practice and Development (ILPD) na Aimable Havugiyaremye asimbuye kuri uwo mwanya.

Aimable Havugiyaremye aherutse guhabwa izindi nshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 4 Ukwakira 2017, aho yagizwe Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC), naho Dr Didace Muganga Kayihura akaba yari asanzwe ari umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Muri iki gikorwa cy’iherererekanyabubasha cyabereye i Nyanza ku cyicaro gikuru cy’iryo shuri, Minisitiri Busingye yagarutse ku mateka yaryo avuga uko ryagiye ryiyubaka kuva mu mwaka wa 2008 asaba umuyobozi mushya gukomeza iyo nzira.

Yagize ati “Muri iri shuri kera umuntu yarazaga akiga akagenda, mwahura ugasanga mu byo yize ibya hano atabyibuka, (…) ariko ubu niho basigaye babanza, kandi abize hano bafite uruhare rukomeye hirya no hino mu nzego za Leta n’iz’abikorera kandi hari benshi batari abanyarwanda biga hano, abo ni ba ambasaderi iyo bavuye hano hari ibyo bavuga birebana n’iri shuri”.

Minisitri Busingye yavuze ko ILPD yagize uruhare mu kubaka ubutabera bw’u Rwanda ku buryo busigaye bwizewe ku rwego mpuzamahanga kuko nta gihugu kikigira impungenge zo kohereza umuntu ukekwaho ibyaha kuburanira mu Rwanda.
Yashimye uburyo abayobozi bose bayoboye iryo shuri bagiye basoza inshingano zabo neza asaba umushya kugera ikirenge mu cyabo.

Ati “Ngira ngo abo bantu bose tuvuze bazaga mu mahoro bagasoza mu mahoro, bakajya mu mirimo yindi cyangwa bagasubira ahandi kuko hari abatari abanyarwanda, basangaga ikigo hari aho kiri bagasiga hari ahandi kigeze. Ngira ngo ibyo Dr Kayihura yakoze byiza byose nibyo bituma abantu bavuga ngo ‘mureke twizere ko na biriya azabishobora’, ibyo yabasezeranyije yababwiye ko azababera umwana mwiza namwe muzemere ibyo”.

Umuyobozi mushya wa ILPD, Dr Didace Muganga Kayihura, yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu ku nshingano bwamuhaye yizeza ko azazubahiriza abwira n’abakozi agiye gukirana babo ko azababera umuyobozi mwiza.

Aimable Havugiyaremye yavuze ko hari imishinga myinshi iteza imbere ishuri nk’inyubako ziri kuzamurwa abwira umuyobozi umusimbuye kuzayikomeza kandi amwizeza ko azamubera umujyanama mwiza.

Kuva ILPD yafungura imiryango mu 2008, imaze gutanga impamyabumenyi ku banyamategeko b’umwuga barenga 1 400, kandi abari ku kigereranyo hafi cya 80% ni abaturuka mu bihugu by’amahanga.

Kugeza ubu abagana iryo shuri baturuka mu bihugu birimo Uganda, Zambia, u Burundi, Malawi, Cameroon, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Aimable Havugiyaremye asinyira ko asezeye ku buyobozi bwa ILPD
Dr Didace Muganga Kayihura asinyira ko abaye umuyobozi mukuru wa ILPD
Bamwe mu bakozi bo muri ILPD bitabiriye igikorwa cy'ihererekanyabubasha hagati ya Dr Kayihura na Aimable Havugiyaremye
Dr Didace Muganga Kayihura yijeje abo bazakorana ko azababera umuyobozi mwiza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages