Ibi Minisitiri Busingye yabigarutseho mu gikorwa Minisiteri y’Ubutabera iherutsemo kuwa 24 Ukuboza 2015, cyo gusura urubyiruko rugizwe n’abakobwa 18 ndetse n’abahungu 13 bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri ubu uru rubyiruko rucumbitse mu rugo rwubakiwe mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye.
Muri iki gikorwa abagize “Club Urumuri” babwiye Minisitiri w’Ubutabera n’abandi bari kumwe ko kimwe mu bibazo bafite ari uko barangiza amashuri bakabura akazi, bagaragaza ko kubaho mu bushomeri bitaboroheye.
Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri Busingye yabasabye kutazagira umurimo basuzugura, ababwira uburyo akirangiza kwiga yabaye umukanishi, bimubera umusingi wo kubona amafaranga.
Yagize ati“ Ubuzima bwo gushaka akazi ni bumwe hafi ku Isi hose, njyewe nakoze mu igaraje ndangije kwiga amategeko, abantu bakandeba bagatekereza ko ndi umukanishi usobanutse, ariko mvuga ngo aho kugira ngo njye nirirwa mu rugo nicaye, reka njye ngenda hariya nibantuma icyuma nkizane, nibambwira ngo sunika iyi modoka nyisunike, kuramo iyi pine mbikore, […] ubu nzi kuvanamo ipine kurusha abakanishi benshi."
Minisitiri Busingye yavuze kandi ko gukora aka kazi k’ubukanishi, usibye kuba byaramufashaga kubona amafaranga yo gukoresha bimwe mubyo akeneye ntiyirirwe yicaye, byanamufashije kumenyekana. Ati “Ariko bituma abantu benshi cyane bamenya, ntangira no kubona akazi kajyanye nibyo nigiye”
Nyuma yo kuvuga kuri amwe mu mateka yamuranze, Minisitiri Busingye yibukije urubyiruko ko rudakwiye gutoranya umurimo rukora ahubwo ko umurimo ariwo ugomba kuruhitamo.
Ati “Niba ushaka akazi ntako ufite ntutangira ugira uti ndashaka kuba meya cyangwa umwungirije, cyangwa ndashaka kuba mwarimu nintakabona ntabwo nzakora."
Mu mpanuro zindi Minisitiri w’Ubutabera yahaye aba basore n’inkumi yababwiye ko bakwiye kugira umuco mwiza wo kwiga kwishakira ibisubizo, abibutsa umugani Abanyarwanda baca ugira uti “Aho kuntamika ifi wanyigisha kuyirobera”, agira ati “Turashaka kugerageza uko dushoboye ngo namwe mwige kuroba amafi noneho gushaka ifi bibe byoroshye kuko muzi kuyiroba."
Bamwe muri uru rubyiruko nyuma yo kumva izi mpanuro, babwiye IGIHE ko bahakuye isomo rinini ribafasha kugira ibyo bahindura mu mitekereze yabo, baharanira gukora biteza imbere kandi biyubakira ejo hazaza.
Uru rubyiruko rugizwe n’abakobwa 18 hamwe n’abahungu 13 bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri ubu bacumbitse mu rugo bubakiwe mu Murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, aho kuva mu mwaka wa 2009 bafashwa mu mibereho na Minisiteri y’Ubutabera ifatanyije n’Akarere ka Huye.
Bibumbiye hamwe muri “Club Urumuri”, bashinze mu mwaka wa 2003, nyuma y’aho batagiraga aho bataha mu biruhuko.



















TANGA IGITEKEREZO