00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Busingye yashimye umusanzu wa ILPD mu kubaka ubutabera bw’u Rwanda

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 January 2017 saa 08:18
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga kuri ubu ishuri rikuru ryigisha amategeko mu Rwanda (Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ryagize uruhare ku kubaka ubutabera bw’u Rwanda ku buryo busigaye bwizewe ku rwego mpuzamahanga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2017, ubwo yari yitabiriye igikorwa ngarukamwaka cyo gufungura ku mugaragaro icyiciro cyo kwigisha ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’imikoreshereze yayo (Diploma in Legal Practice) ndetse no gutangiza ku nshuro ya gatatu gahunda yo kwigisha imyandikire myiza y’amategeko (Diploma in Registrative Drafting).

Yavuze ko ILPD ikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu kubaka ubu ubutabera bw’u Rwanda, aho kuri ubu busigaye bwizewe ku rwego mpuzamahanga kuko nta gihugu kikigira impungenge zo kohereza umuntu ukekwaho ibyaha kuburanira mu Rwanda.

Ati “Uko twagiye buhoro buhoro dutera intambwe, ubu urabona ko nta gihugu na kimwe kikirimo umuntu bavuga ngo najya kuburanira mu Rwanda ashobora kuburanishwa n’abantu batabizi, abakibifite ni abakoresha ibinyoma, (…) nta butabera wabona mu gihugu icyo ari cyo cyose ku isi utabona hano mu Rwanda. Ni ukuvuga ko rero inzira y’ibanze yo kugira ngo ushyireho ubutabera bwiza, ni ugushyiraho aho wigishiriza abantu”.

Minisitiri Busingye avuga ko ubwo iri shuri ryatangizwaga batibwiraga ko mu gihe gito rizaba rimaze gukurura abanyamahanga benshi baza kuryigamo.

Minisitiri Busingye yasobanuye ko mu myaka igera kuri 11 iri shuri rimaze ribonye izuba risigaye riganwa n’abanyamahanga benshi, aho yagaragaje ko byabatunguye kandi ari ibyo kwishimira.

Mu banyeshuri 74 batangiye kwiga aya masomo abagera kuri 60 baturuka mu bihugu by’amahanga birimo Uganda, Sudani, Kenya, Sudani y’Epfo na Cameroun.

Yashimiye ubuyobozi bwa ILPD ko aribwo butuma ibyiza nk’ibyo bigerwaho mu gihe gito.

Ati “Ubuyobozi bw’iri shuri bwakoze ku buryo risigaye ryivugira, aho umuntu ari hose ku isi asigaye yumva iri shuri akajya ku rubuga rwaryo akareba icyo rikora akaba yahitamo kuza kwiga aha ngaha”.

Bamwe mu banyeshuri b’abanyamahanga batangiye amasomo yabo muri ILPD babwiye igihe ko iri shuri barifata nk’icyitererezo kubera ubumenyi ritanga by’umwihariko bashingiye ku banyamategeko baryizemo mu myaka mike ishize.

Akulo Rebecca uturuka muri Uganda ati “Mukuru wanjye yize hano mu myaka ibiri ishize, ku buryo ari we wankundishije kuza kwiga hano, kandi nshingiye ku buryo asigaye ari umuntu uzi amategeko, kuyasobanura no kunganira abantu mu nkiko, nizeye ko nanjye hano nzahakura ubumenyi n’ubunyamwuga buzamfasha mu mikorere yanjye”.

Umuyobozi wa ILPD Aimable Havugiyaremye yavuze ko kugeza ubu iri shuri rifite amashami i Kigali ndetse na Musanze kandi bakaba barashyize gahunda yo kwigisha ku manywa, n’ijoro ndetse no mu mpera z’icyumweru (Weekend), kugira ngo borohereze abanyamategeko bose bashaka kwihugura mu mwuga.

Kuva ILPD ifungura imiryango mu 2008, imaze gutanga impamyabumenyi ku banyamategeko b’umwuga barenga 1 000, kandi abari ku kigereranyo hafi cya 80% ari abaturuka mu bihugu by’amahanga.

Minisitiri w'Ubutabera, Johnston Busingye
Aimable Havugimana, Umuyobozi wa ILPD

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages