Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu Mujyi wa Kigali rwagati, imbere y’inyubako izwi nka CHIC ahahoze Eto Muhima, nibwo muri ruhurura ihari hagaragaye umwotsi ababibonye bakamenyesha polisi maze mu kuhagera isanga hari abantu batwikiwemo.
Umwana muto w’inzererezi waganiriye na IGIHE wari uhari ubwo bagenzi be batwikwaga, yavuze ko hari abantu babirukankanye mu ijoro we arahunga yihisha inyuma y’imodoka yari iparitse hafi n’ahahoze hakorera BDF naho bagenzi be basigara aho muri ruhurura.
Uyu mwana muto w’umukobwa yakomeje atangaza ko abo bantu bari bafite inkoni, bayicuma muri ruhurura aho bagenzi be bari baryamye maze umwe asohoka yiruka abandi batatu basigaramo nibwo abo bantu ngo bahise babamenaho lisansi barabatwika. Umwe niwe wavanywemo ari muzima, abandi babiri barapfa.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta ndetse ni nawe ufite Polisi y’Igihugu mu nshingano ze, yatangaje iki gikorwa ndengakamire cyari kigendereye kwangiza uru rubyiruko.
Ati “ Ibi ntibyemewe. Polisi ifite amakuru yizewe y’abakekwa bacyihishahishe ndetse iri kubashakisha. Baraza gufatwa ndetse bagezwe imbere y’ubutabera kandi bacibwe urubanza hagendewe ku mategeko kuri iki cyaha cy’indengakamere.”
Hagati aho, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umutoni Gatsinzi Nadine, ndetse n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theo Badege, bombi basuye umwana wa gatatu uri mu bitaro.
Inkuru bifitanye isano: Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa
























TANGA IGITEKEREZO