Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yerekana ko mu 2016/17 rwakiriye ibirego 2091 bifitanye isano n’abana basambanywa, mu 2017/18 bigera ku 3060 naho mu 2018/19 birazamuka bigera ku 3512.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17 337, mu 2018 baba 19 832, na ho mu mwaka wa 2019 hagati ya Mutarama na Kanama bari 15 696.
Muri Kamena 2020, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yabwiye IGIHE ko icyemezo cyo gushyira ku ka rubanda abakoze ibyo byaha cyafashwe kugira ngo abantu barusheho kubitinya nubwo hasanzwe hariho ibihano bikarishye.
Yavuze ko bagamije ko uwakoze icyo cyaha atekereza ko nyuma yo guhanwa azanagaragara muri rubanda bikamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose, nkuko aba yaziteye umwana yasambanyije.
Mu gihe Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gushyira ku mugaragaro abatwara ibinyabiziga banga kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abapolisi bari mu kazi kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, abantu bakomeje gusaba ko n’icyemezo cyo gutangaza abasambanyije abana cyashyirwa mu bikorwa vuba.
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yavuze ko iyo gahunda itangira mu minsi ya vuba, bikazajya bikorwa umuntu akimara guhamwa n’icyaha.
Asubiza abibazaga babinyijije kuri Twitter niba bishoboka ko gutangaza abasambanyije abana byakwihutishwa nk’uko Polisi iri kubigenza, yagize ati “Nibyo, birashoboka byihuse, iyo guhamwa n’icyaha birangiye."
Ubushinjacyaha bwatangaje ko n’abahamwe mu buryo budasubirwaho n’ibyo byaha mbere y’uko iki gitabo kijyaho bashobora kuzandikwa.
Abakurikiranyweho icyo cyaha mu 2018/19 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/17 bari 2092. Imanza zo gusambanya abana Ubushinjacyaha buzitsinda ku gipimo cya 80%. Mu 2017/18 hasomwe imanza 1355 abakatiwe bagera ku 1109 harekurwa 246.
Umwaka wakurikiyeho 2017/18 imanza zasomwe ni 1480, Ubushinjacyaha bwatsinze 1168, butsindwa 312. Umwaka ushize wa 2018/2019, Ubushinjacyaha buvuga ko hasomwe imanza 1673 butsinda 1222, butsindwa 451, aho bwazitsinze ku kigero cya 73%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!