Iri tsinda yaryakiriye ku wa kabiri tariki ya 7 Nyakanga 2015 mu biro bye, bagamije kureba uko ibikorwa bijyanye n’ubwiyunge bikorwa mu Rwanda no kurwigiraho ibyiza rumaze kugeraho cyane cyane mu birebana n’Ubutabera.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yasobanuriye iri tsinda ko mu Rwanda igihano cy’urupfu cyahozeho, ariko nyuma kikaza gukurwaho kuko wasangaga gutanga icyo gihano atari uburyo bukwiye bwo guhana, mu gihe guhana nyako biba bigamije gukosora uhawe icyo gihano akareba n’ingaruka.
Akivuga ku gukosora yavuze ko mu Rwanda hari hari ibigo ngororamuco bishyirwamo abantu bafite imyitwarire ibangamiye umuryango Nyarwanda (ubuzererezi, ubusabirizi, n’indi) bakeneye kugororwa.
Ku bijyanye no gutanga imbabazi, Busingye yabasobanuriye ko uko muri Kenya bikorwa bitandukanye no mu Rwanda.
Mu Rwanda ngo nta tsinda ryihariye rihari rishinzwe kugira inama Perezida ku bijyanye no gutanga imbabazi.
Yagize ati “Mu Rwanda nta tsinda runaka ryihariye rigira inama Perezida uburyo yatangamo imbabazi, ariko dufite uburyo bukoreshwa mu gutanga imbabazi ku bagororwa bamaze gukatirwa. Umaze igihe runaka giteganya n’amategeko muri gereza iyo yitwaye neza arandika asaba gufungurwa by’agateganyo, bigasuzumwa niba akwiye guhabwa imbabazi agafungurwa.”
Yababwiye ko mu Rwanda habayeho Inkiko Gacaca zafashije mu gutanga imbabazi ku bagororwa batandukanye bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri icyo gihe ngo uwemeraga icyaha akagisabira imbabazi yagabanyirizwaga ibihano.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa POMAC, Regine Saira Boisabi yavuze ko u Rwanda rugeze ku rwego rwiza rwiyubaka muri byinshi, ariko by’umwihariko agaruka ku bijyanye no guca umuco wo kudahana himakazwa ubutabera.
Uku gushima babigaragarije mu mpano bahaye Minisiteri y’ubutabera, igizwe n’igishushanyo cy’inzovu, ubusanzwe isobanura imbaraga, icyubahiro, ubwenge n’amahirwe.
Igihano cy’urupfu mu Rwanda cyakuwe mu mategeko y’u Rwanda tariki ya ya 25 Nyakanga mu 2007.
Nyuma y’umwaka wa 1994, iki gihano cyahawe abantu 9 bari bagikatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside, aho barasiwe mu ruhume, mbere y’uko iki gihano gikurwaho.
Tariki ya 10 Ukwakira buri mwaka Isi yose izirikana ikurwaho ry’igihano cyo kwicwa.
[email protected]
twitter:@NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO