Ibi bimwe mu bikubiye mu butumwa yatanze mu gikorwa cyo gutangiza urugerero rw’inkomezabigwi rwitabirwa n’abasoje amashuri yisumbuye, icyiciro cya cyenda mu Karere ka Rubavu.
Dr. Bizimana yasabye urubyiruko rwatangiye Itorero gukoresha imbuga nkoranyambaga neza birinda kuhavoma ibibi.
Ati “Duhereye ku bibazo bikunda kugariza urubyiruko hari imbuga nkoranyambaga zicaho ibintu byinshi ariko n’abashaka gukurikirana ibitekerezo binyuzwaho bagomba kumenya kuhavoma ibyiza.”
Yakomeje abasaba kwirinda abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagambanira igihugu mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Ati “Abakigambanira igihugu yaba abari mu mashyamba ya Congo n’abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside imbere mu gihugu no hanze ndasaba urubyiruko kubima amatwi. Ikindi nabo ubwabo bumve ko igihe kigeze ngo bahinduke bafatanye n’abandi banyarwanda kubaka.”
Mu bikorwa byaranze uyu munsi habanje umuganda wakorewe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi ahazwi nka Komine Rouge hashyinguwe imibiri isaga 5000 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Mu ntara y’Iburengerazuba habarurwa intore zatangiye urugerero zirenga ibihumbi bitandatu mu gihe imyaka yari ibaye ibiri urugerero rutaba kuko rwari rwarakomwe mu nkokora na Covid-19 kandi ibikorwa byose bihuza abantu byari byarahagaritswe.
Ibikorwa by’Urugerero byatangijwe kuri uyu wa 14 Werurwe 2022 bizasozwa ku wa 25 Gicurasi 2022. Intore zizahabwa inyigisho z'uburere mboneragihugu ndetse zizatanga umusanzu mu bikorwa byo guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza.









Ibitekerezo 0