00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Mujawamariya yerekanye ko uburinganire n’ihindagurika ry’ibihe bidatana

Yanditswe na Léana Bisa
Kuya 19 March 2022 saa 11:22
Yasuwe :

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko ihindagurika ry’ikirere n’uburinganire ari ibintu bidakwiye gutandukanywa kuko kimwe kigira ingaruka ku kindi.

Ni ubutumwa yagarutseho ku wa Gatanu, tariki 18 Werurwe 2022, mu kiganiro cyateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda mu rwego rwo kwiziziha Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore wabaye ku wa 8 Werurwe.

Iki kiganiro cyagarutse ku buringanire n’ihindagurika ry’ikirere, gushima no kwerekana uruhare rw’abagore n’abakobwa mu mugambi wo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Nicola Bellomo, yavuze ko bigaragara ko abagore n’abakobwa bagize uruhare runini mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kandi ko EU yiteguye gukomeza kubashyigikira.

Yagize ati “Kwiha intego ariko nta gahunda yo kuyishyira mu bikorwa nta gaciro bifite, ni yo mpamvu twashyizeho gahunda yo kwimakaza uburinganire mu nzego zose. Iyi gahunda irimo kuziririza ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gushyira imbere uburinganire mu nzego zose no gukemura ibibazo bijyanye n’uburinganire.”

Zimwe mu ngamba zashyizweho harimo umushinga wa ’Regreening Africa’ ugamije kugarura urusobe rw’ibinyabuzima mu Turere twa Bugesera, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Umwe mu bagenerwabikorwa b’uyu mushinga wo gutera ibiti, Batamuliza Jane, usanzwe ari umuhinzi i Nyagatare, yavuze ko umushinga wahinduye ubuzima bwabo.

Ati “Ubusanzwe Nyagatare yari nk’ubutayu, nta mvura yagwaga na gato. Kuva umushinga watangira twabonye imvura, mu gihe umushinga usa nk’uri kurangira abantu benshi bari batangiye kuwishimira no kubona akamaro.”

Yavuze ko abagore ari bo bagize uruhare runini muri uyu mushinga kandi ko akamaro n’inyungu byawo bigaragara.

Ati “Benshi bakora muri uyu mushinga ni abagore, binyuze mu gutera ibiti no gukusanya inkwi bashoboye kugaburira imiryango yabo.”

Ashingiye ku buhamya bwa Batamuliza, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko abagore nka we ari bo bahura cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Yasobanuye ko imihindagurikire y’ikirere ifitanye isano n’uburinganire kandi ko inzego zose zigomba gufatanya gushyiraho ingamba n’ibisubizo bituma bikomeza kubungabungwa.

Yagize ati “Abagore bari ku isonga mu bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe cy’amapfa n’imyuzure ni bo usanga bahura n’ingaruka cyane kuko abenshi bakora mu buhinzi.”

Yongeyeho ko iyo ikibazo cyamenyekanye gishobora kubonerwa igisubizo ariko yitsa ku kuba cyashingira ku rwego rw’uburezi.

Ati “Byose bitangirira mu burezi, aba bakobwa n’abahungu bakiri bato bagomba kwigishirizwa hamwe ku buryo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guharanira uburinganire muri byose.”

Ambasaderi Nicola Bellomo yijeje ko EU yiteguye gukomeza gahunda yo gukorana neza n’abafatanyabikorwa nka Minisiteri y’Ibidukikije n’indi miryango bahuje intego.

Ati “Dukomeje gukorana na Minisiteri y’Ibidukikije n’izindi nzego kugira ngo dushyireho ibipimo ngenderwaho bijyanye no kwimakaza uburinganire mu nzego zose no kugira ngo dushyire mu bikorwa ingamba twihaye.”

Yashimiye Guverinoma y’u Rwanda uruhare rwayo mu gushyira mu bikorwa uburinganire n’intambwe zatewe mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu 2021, u Rwanda rwari ku mwanya wa karindwi ku rwego rw’Isi mu guteza imbere uburinganire, n’urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Namibia. Ruzwiho no kugira umubare munini w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bagera kuri 61%, Sena ikagira 38%, Guverinoma ikabamo 50% mu gihe inzego z’ibanze ziba zigizwe na 30% by’abagore.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko ihindagurika ry’ikirere n’uburinganire ari ibintu bidakwiye gutandukanywa
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Nicola Bellomo, yavuze ko bigaragara ko abagore n’abakobwa bagize uruhare runini mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
Jane Batamuliza umuhinzi i Nyagatare yavuze ko umushinga wo gutera ibiti wahinduye ubuzima bwabo
Ihindagurika ry'ikirere rigira ingaruka ku bagore bari mu rwego rw'ubuhinzi
Iki kiganiro cyari kigamije kuvuga ku buringanire n’ihindagurika ry’ikirere
Iki gikorwa cyabereye muri Norrsken Kigali House mu Mujyi wa Kigali rwagati
Abayobozi bitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'iki gikorwa

Amafoto: Yuhi Augustin

Video: Mucyo Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages