Ibi yabivuze kuri uyu wa 15 Ukwakira, ubwo yasobanuriraga abagize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda (NFPO) ku mpamvu hafashwe ingamba zo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu gihugu.
Yagaragaje ko kurwanya ibi binyobwa biri no mu nyungu zo gusigasira umutekano n’ubusugire by’igihugu kuko hari abashobora kubikoresha mu kwica urubyiruko kandi ari rwo mbaraga zikoreshwa mu kurinda igihugu.
Yatanze urugero rwo mu Bushinwa, aho mu gihe cy’ubukoloni, Abongereza banywesheje Abashinwa ikiyobyabwenge cya Opium, kimeze nk’urumogi bigatuma babasha kubakoroniza byoroshye.
Avuga ko iki gihe abashinwa bananiwe kurwanya abakoloni bitewe nuko urubyiruko rwinshi rw’Abashinwa wasangaga barashegeshwe n’iki kiyobyabwenge.
Ati” Ni ikiyobyabwenge cyaturukaga mu Buhinde, iki gihe Abashinwa barakinyoye, babatwa nacyo, maze igihugu cyose babura urubyiruko rujya mu gisirikare ngo barwanye abakoloni kuko bose bari barabaye zezenge”.
Yagaragaje ko bishoboka ko uwashaka gutera u Rwanda ashobora kubona uburyo bw’intambara y’amasasu butakunda, agahitamo umuvuno wo kwicishisha abantu ibiyobyabwenge.
Ati “ Waragendaga mu misozi aho abantu batuye ugasanga mu ma saa Yine z’amanywa abantu bose basinze …ugasanga umusore w’imyaka 18 udashobora kumutandukanya n’umusaza w’imyaka 80”.
Leta yatangije gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge ziganjemo izitwaga ibyuma mu gihugu ku wa 20 Nyakanga 2026.
Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko izi nzoga zatezaga ibyago ku buzima bwaho ’abantu zagiye zitera abazinywa ubuhumyi, zikangiza ingingo z’umubiri w’abantu, hatibagiwe no guteza impfu.
Leta ubu isaba abakibitse izi nzoga kuzishyikiriza inzego zibishinzwe, ndetse ikomeje no gusaba abaturage gutungira agatoki inzego z’umutekano ahari abakibitse banacuruza izi nzoga.






Ibitekerezo 0