{Minisitiri w'Umutekano, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yaciye iteka ko nta muntu wagizwe umwere n’inkiko uzongera gusubizwa muri Gereza ngo amareyo indi minsi ategereje impapuro z’irangizarubanza zimurekura.}
Mu ngendo ari kugirira mu magereza yo hirya no hino mu gihugu, Minisitiri Harerimana, yagaragarijwe n’abafunzwe ko bagihura n’ikibazo cyo kugirwa abere ariko bagakomeza gufungwa bategereje izo mpapuro zitangwa n’inkiko.

Minisitiri Harerimana yavuze ko hari ingamba nshya zigiye gufatwa ngo bikemurwe, agashimangira ko iri kosa ari ribi cyane, kandi ko ridakwiye kongera kubaho ukundi mu magereza y’u Rwanda.
Yagize ati ”Gufunga umwere ni bibi birutwa no kurekura umunyacyaha impapuro ze zakuzura ukongera ukamwirukaho ukamufata”.

Avuga ko hari ingamba nshya zigiye kuganirwaho n’inzego zose bireba kugira ngo iki kibazo ntikizongere kugaragara, Minisitiri w’Umutekano yagize ati “Hashakishwa uburyo hajya habaho itumanaho ry’ikoranabuhanga”.
Ati “Ni ikibazo twasangira n’izindi nzego kugira ngo dushakishe uburyo twajya duhita tubwira Gereza ahubwo inyandiko ikazajya iza nyuma umuntu twaramufunguye, n’iyo urukiko rwajya ruhita rubwira Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa hakoreshejwe ikoranabuhanga birashoboka, uwagizwe umwere bakajya bahita bamurekura, ni ikibazo cy’imikoranire dukwiye kujya tuganira n’izindi nzego.”
Minisitiri Harerimana avuga ko bidakwiye ko umuntu wagizwe umwere mu rukiko rw’i Kigali yagakwiye gukomeza gufungirwa muri gereza iri i Kigali indi minsi ibiri cyangwa itatu ngo ategereje urupapuro rumufungura, nk’uko muri amwe mu magereza yo mu Rwanda bijya bibaho.

Ibitekerezo 0