Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 ubwo yifatanyaga n'abaturage bo mu murenge wa Kaniga, Akagari ka Murindi Mu mudugudu wa Murindi mu gikorwa cy'umuganda Rusange.

Ni umuganda wabereye mu murenge wa Kaniga, waranzwe n’ Ibikorwa byo kubaka Ikiraro gihuza Akagari ka Murindi n’ Akagari ka Nyarwambu, kuko cyari cyarasenyutse bikabije. Bakoze kandi imiringoti inyuramo amazi y’imvura.

Minisitiri w'Umutekano Gasana Alfred yavuze ko hejuru y’ibyo bikorwa by’umuganda, abaturage bakwiriye gushyira imbaraga mu kwihaza mu biribwa.

Ati “ Turashima uburyo twafatanije kwitabira umuganda tukubaka ikiraro, Ariko mu bundi butumwa ndabaha ni ukubasaba guhinga ahantu hose hari Ubutaka. Mwitabire igihe cy'ihinga kuko muvuye mu gihe cy'impeshyi .”

Yakomeje agira ati “ Ntabwo dukeneye kumva ngo abaturage bafite inzara kandi bari ku gihe cy'ihinga. Ubutaka murabufite ariko abadafite ubushobozi mwakwegera ubuyobozi mugafatanya kureba uburyo haboneka n' ifumbire, ariko mukitabira ubuhinzi kandi mukabikora kinyamwuga ku buryo musagurira n’amasoko.”

Nyuma y'ubutumwa bwo kubasaba guhinga bakeza, yanabasabye gusigasira ibikorwa remezo bagezwaho n’ ubuyobozi, kwimakaza Ubumwe, kwicungira umutekano no urwanya imirire mibi iteza igwingira mu bana.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yasabye abaturage kurushaho kwishakamo ibisubizo bagakora umuganda neza aho bidasaba imbaraga z'umurengera bakabyikorera.

Ati" Mukure amaboko mu mifuka kandi turabizi ko muri abaturage beza bazi gukora, muhinge mweze. Mujyane Abana ku ishuri ntituzongere kumva ngo hari umwana wataye ishuri.”

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dukorerwamo ubuhinzi n’ubworozi, kakaba by’umwihariko kazwiho kugira umukamo mwinshi n’ubuhinzi bw’icyayi buteye imbere.

Minisitiri Gasana yasabye abaturage kwitabira igihembwe cy'ihinga
Minisitiri Gasana yasabye abaturage kwitabira igihembwe cy'ihinga
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yasabye abaturage kurushaho kwishakamo ibisubizo bagakora umuganda neza aho bidasaba imbaraga z'umurengera bakabyikorera
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite yasabye abaturage kurushaho kwishakamo ibisubizo bagakora umuganda neza aho bidasaba imbaraga z'umurengera bakabyikorera
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuganda
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umuganda
Abaturage biyemeje gukurikiza inama bagiriwe, bakitabira ubuhinzi
Abaturage biyemeje gukurikiza inama bagiriwe, bakitabira ubuhinzi
Kwangirika kw'iri teme byari byarakomye mu nkokora imigenderanire
Kwangirika kw'iri teme byari byarakomye mu nkokora imigenderanire
Aha bakoraga iteme ryari rimaze igihe ryarangiritse
Aha bakoraga iteme ryari rimaze igihe ryarangiritse