00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gasana yasabye abayobozi ba Gicumbi kwikubita agashyi

Yanditswe na Evence Ngirabatware
Kuya 8 March 2023 saa 10:42
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana yasabye abayobozi b’Akarere ka Gicumbi gusasa inzobe bakareba icyatumye baza mu turere twa nyuma mu mihigo, ku buryo ubutaba bitazongera.

Mu mihigo y’umwaka wa 2021 2022, aka Karere kaje ku mwanya wa 24 mu Turere 27 dufite ubuzima gatozi, aho gafite amanota 70.88%.

Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023, mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gicumbi hateraniye inama ihuza abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 21 igize aka Karere.

Ni inama kandi yitabiriwe n’abahagarariye Inama Njyanama y’Akarere, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere n’abahagarariye amadini n’amatorero, ngo barebere hamwe icyakosorwa mu mihigo.

Bimwe mu byagaragajwe ko byatumye Gicumbi ibona amanota make mu mihigo, harimo ibikorwaremezo n’ibikorwa byo kubakira abaturage batishoboye.

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa biri mu mihigo y’uturere, Ishimwe Caroline, yasobanuye ko Akarere gashobora guhiga kubakira abaturage, ariko hakabaho gutinda kuboneka kw’amafaranga, cyangwa umufatanyabikorwa agatinda kuzuza amasezerano bagiranye.

Ariko ibyo ngo ntabwo Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) gishinzwe gukurikirana imihigo cyabona umwanya wo kubyitaho.

Yagize ati "Umwaka ushize Akarere kari gafite imihigo 90, muri iyo mihigo 60 yaratsinze, ariko 30 ntibayigeraho."

Minisitiri w’umutekano akaba n’imboni y’Akarere Gasana Alfred, yasabye ko inzego zitandukanye zifatanya kuyobora Akarere, kubikosora.

Ati "Ntabwo guseka byahagaze, bizongera nyuma. Mwagaragarijwe aho mwatsikiye, ariko kaba ari agahomamunwa n’umuhigo ukurikira kuba twaba habi kurushaho."

Yabasabye ko hagomba kubaho ubufatanye, ababwira ko aho guhiga imihigo myinshi bikakugora kuyesa, ushobora kugabanyaho ariko ugakora ibishoboka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yasabye abayobozi kumva ko aho buri wese yagaragarijwe inzitizi yagize mu kazi, agomba kureba uko yakwiminjiramo agafu, by’umwihariko hakabaho ubufatanye, aho buri umwe ufite imbogamizi akifashisha abo bakorana.

Ati "Aho twasubiye inyuma reka dufatanye kuhakosora, nubwo turi bashya muri aka karere dufatanya n’abatekinisiye basanzwe bamaze igihe mu karere, aho tutakoze neza mu mihigo turisegura, umwanya wa 24 si mwiza, ariko tugomba kubikosora."

Iyi nama yahuje inzego zitandukanye, yagarutse cyane ku kwita ku bikorwa remezo by’abaturage, harimo kubaka ibiraro kandi bikagaragara ko byuzuye, kubakira abaturage inzu ku gihe kandi zikomeye, kumenya niba hari ibigo nderabuzima byubatswe kandi ibyo bigo bikaba bitanga serivisi ku baturage.

Minisitiri w'umutekano Gasana Alfred (wa gatatu iburyo), yasabye ko Gicumbi itazongera kubona umwanya mubi mu mihigo
Muri iyi nama n'abikorera bahawe umwanya ngo batange ibitekerezo
Ishimwe Caroline asobanura ahagaragaye intege nke mu mihigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages