Dr. Gashumba yabigaragarije i Kigali kuri uyu wa Mbere, afungura inama yiga ku kugenzura ubuziranenge bw’imiti muri Afurika.
Imiti itujuje ubuziranenge ni kimwe mu bihangayikishije Afurika n’Isi muri rusange kuko uretse kuba itavura uwayikoresheje, inamugiraho izindi ngaruka zikomeye zirimo nk’ubumuga cyangwa urupfu.
Iyi nama igamije kurebera hamwe icyakorwa ngo abatuye Afurika babone imiti yujuje ubuziranenge n’ibihugu bibashe kwigira mu rwego rwo kuyikorera.
Dr. Gashumba yavuze ko ‘Afurika twifuza ntitwayigeraho hatabayeho kubungabunga imbaraga zigaragara kuri uwo mugabane, ari zo abaturage.’
Imbaraga zose zashyirwa mu rwego rw’ubuzima muri Afurika, Dr. Gashumba asanga ntacyo zatanga abaturage badahawe imiti yujuje ubuziranenge kuko byakomeza kubagiraho ingaruka.
Ati “Birakenewe cyane ko duhuza ibyo dukora byose, imbaraga dufite mu bihugu byose kugira ngo tugire Afurika ifite icyerekezo kimwe…bizagerwaho mu gihe abayituye bahabwa imiti yizewe.”
Yakomeje agira ati “Nanjye ndashaka gusaba ibihugu bya Afurika kwihutira gushyiraho iki kigo [ikigo cyihariye kigenzura imiti] ku rwego rwa Afurika. Mureke tubishyire mu bikorwa.”
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Bazivamo Christophe, yavuze ko ‘Mu nyungu z’abanyafurika, inzego zikwiye gusuzuma ubuziranenge bw’umuti uhageze, bigakorerwa hamwe ubundi ibihugu bikajya biwukoresha utongeye kugenzurwa.’
Uretse kurinda ubuzima bw’abaturage, icyo kigo kizanafasha kugabanya ikiguzi byatwaraga buri gihugu mu kuwusuzuma, ndetse n’igiciro cyawo ntikijye hejuru.
Bazivamo avuga ko nta nyigo irakorwa igaragaza abantu bicwa no gukoresha imiti itujuje ubuziranenge ariko byibuze 70% by’imiti ikoreshwa muri Afurika iva hanze yayo, ahenshi nta buryo buhamye bwo gusuzuma ubuziranenge bwayo.
Gahunda yo kugenzura ubuziranenge bw’imiti isanzwe ikorwa mu bufatanye bw’ibihugu bya Afurika bugamije Iterambere (NEPAD) ariko nta kigo kihaye kibishinzwe.
Gushyiraho iki kigo si ubwa mbere bitekerejwe kuko Abaminisitiri w’ubuzima n’ab’ubutabera muri Afurika bemeje ko cyashyirwaho, bisigaje kwemezwa n’inama y’abakuru b’ihugu ariko ntiharemezwa aho kizashyirwa n’igihe kizatangirizwa.
























TANGA IGITEKEREZO