00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gashumba yasabye ko indwara y’Umuhondo n’izindi zibasira abana zihagurukirwa

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 March 2019 saa 12:09
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu bya Afurika bikoreshe ikoranabuhanga rigezweho mu kurinda abana indwara zibibasira zirimo iy’ Umuhondo ikunze kwibasira abakivuka.

Dr. Gashumba yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo yafunguraga inama Nyafurika iteraniye i Kigali yiga ku buzima bw’abana bakivuka. Iyi nama yateguwe n’umuryango w’Abanyamerika witwa D-Rev na Minisiteri y’Ubuzima.

Ihuje inzobere z’abaganga b’indwara z’abana, ababyaza n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania, Uganda na Zambia.

Minisitiri Dr. Gashumba yabwiye abiyitabiriye ko urwego rw’ubuzima rufite uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga rwakwifashisha ngo rutanga ubuvuzi bufite ireme.

Yavuze ko hashize umwaka uyu muryango D-Rev uhaye u Rwanda imashini 106 zigabanya indwara y’umuhondo ikunze kwibasira abana ndetse ishobora kubasigira ubumuga iyo batavujwe neza cyangwa ikaba yanabahitana.

Inzobere mu buzima bw’umwana zivuga ko uruhinja rukivuka, mu gihe umubiri n’amaso byarwo bibonetse ko bifite ibara ry’umuhondo udasanzwe kandi udafite aho uhuriye n’inzobe isanzwe, iyo ndwara ihitana abana benshi.

Dr. Gashumba yagaragaje ko iyi ndwara ari imwe mu zibasira abantu benshi, aho nko muri Amerika yica umwana umwe mu bihumbi 100 ariko muri Afurika no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ubukana bwayo bwikubye inshuro 100.

Ati “Turareba ibikwiye gukorwa kugira ngo tuyirinde ariko cyane nanone n’igihe uruhinja rwayigize, twigishe ababyeyi n’ababavura kubimenya kare no kubashyira kuri izo mashini zabafasha.”

Yavuze ko imbogamizi u Rwanda n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigira mu gukumira indwara zibasira abana, harimo uburyo bwo kwita ku mwana ukivuka ataramara amasaha 24, ingengo y’imari idahagije, ibikorwa remezo by’ubuvuzi bike n’ibindi.

Minisitiri Gashumba avuga ko bumwe mu buryo buhamye bwo kwirinda impfu z’abana bakivuka ari ukugira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bavuzwe ku gihe bitabagoye no kugira isuku kuko indwara nyinshi zituruka ku mwanda.

Umubare w’abana bapfa bavuka mu Rwanda ugenda ugabanuka ku mpamvu zitandukanye zirimo umubare munini w’ababyeyi babyarira kwa muganga ugera kuri 91%, kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, uruhare rw’abajyana b’ubuzima n’ibindi.

Ibarura ku mibereho y’abaturage(DHS) riheruka gukorwa mu 2015 ryerekanye ko ababyeyi bapfa babyara ari 210 ku bihumbi 100 mu gihe mu 2005 bari 1076 ku bihumbi 100 naho impinja zipfa zikivuka zigeze kuri 20/1000 zivuye ku 40/1000 mu 2005.

Minisitiri Diane Gashumba yasabye ko indwara zibasira abana zihagurukirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages