Yabigarutseho ku 11 Ukuboza 2021 ubwo basozaga umwiherero w’iminsi ibiri waberaga mu Karere ka Muhanga, warebeye hamwe ibigomba kwitabwaho mu gushyigikira gahunda za Leta zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Uwo mwiherero wahurije hamwe Abajyanama, Komite Nyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, umuyobozi w'imirimo rusange n'abayobozi b'amashami atandukanye.

Yagize ati “Mufite amahirwe menshi mu kuba mwaragiriwe icyizere n'abaturage bakabatuma kubakorera. Aya mahirwe mufite si aya buri wese ahubwo ni uko mubifitiye ubushobozi. Muyakoreshe mugamije gusimbuka ibizashaka kubabuza kugera kubyo mwatumwe n'abaturage kugira ngo mubashe kubavana mu bukene. Nimubikora muzaba mubashije kubibagezaho bityo namwe mukomeze kugira icyubahiro cy’uko muri intumwa nziza zitumikira ababatumye.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko bifuza ko buri muturage atera intambwe mu iterambere akava aho yari ari akajya ku rwego rwisumbuye.

Ati “Muri gahunda ya NST1 [gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi 2017-2024] dukeneye ko buri muturage agomba kuva aho yari ari mu bukene akajya ahisumbuyeho kandi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ababazwa no kumva cyangwa kubona umuturage utava mu mibereho abayemo mibi agahindura ubuzima bwe bukaba bwiza kurushaho ndetse akagira uruhare mu bimukorerwa akagira ubukungu bityo akaburindira umutekano.’’

Umudepite ukomoka mu Karere ka Gisagara wifatanyije na bo muri uyu mwiherero, Mbakeshimana Chantal, yavuze ko buri mujyanama ari ibuye ridasimbuzwa mu rugamba rwo guharanira ko buri muturage agera ku iterambere akava mu bukene n'ibindi bituma akomeza gusubira inyuma aho gutera intambwe, abasaba kunga ubumwe no kujya inama zubaka.

Ati “Buri wese uri mu Nama Njyanama ni ibuye ridasimburwa kuko yagiriwe icyizere, tumikira abagutumye ubagezeho iterambere rirambye bave mu bukene, be gusubira inyuma kandi kugira ngo mubigereho ni uko mugomba gufatanya mukunga ubumwe kandi mukajya inama zubaka, n’ibyo mubonye bidashoboka mukagisha inama z’uko bikwiye gukorwa.’’

Perezida w'Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Uwimana Innocent, yemeza ko uyu mwiherero wabafashije gusobanurira abajyanama bashya gahunda zihari zitaranoga neza hagamijwe gushaka ibisubizo byo kuzihutisha kugira ngo zigezwe ku baturage.

Izo gahunda zirimo kubaha ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi n'imihanda yoroshya ubuhahirane, kuvana mu bukene bukabije abagera 25% ndetse na gahunda zose bemerewe na Perezida Paul Kagame zigomba kuba zabagezeho bitarenze mu 2024.

Yavuze ko kandi bibukijwe ko imihigo ihigwa kandi igahigurwa igihe yeshejwe ku kigero cya 100%, abasaba ko iyi myaka itanu igiye gukurikiraho bazarangwa n'ubwitange n'ubufatanye.

Muri uwo mwiherero kandi bujuje komisiyo kugira ngo buri yose izajye ibazwa inshingano zayo niba yarazigezeho neza.

Komisiyo y'Imibereho Myiza iyobowe na Karigirwa Annonciata uhagarariye 30% by'abagore n’aho Komisiyo y'Ubukungu n'Iterambere ikaba iyobowe na Dr Nshimiyimana Alphonse Marie watorewe mu bajyanama rusange usanzwe uyobora Urugaga rw’Abaganga b'Amatungo mu Rwanda naho Komisiyo y'Imiyoborere Myiza iyoborwa na Samvura Valens watorewe guhagararira abaturage mu Nama Njyanama nk'umujyanama rusange.

Mu Karere ka Gisagara haboneka ibikorwaremezo binini birimo uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri, uruganda rw’umuceri rwa Gikonko, umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero 13.8, uruganda rutunganya inzoga n’umutobe mu bitoki, hari no kubakwa icyanya cyahariwe inganda zitandukanye.

Abaturage bafite amazi meza bageze ku kigereranyo cya 70% naho abamaze kugerwaho n’amashanyarazi bari kuri 65%.

Abajyanama biyemeje gufatanya n’ubuyobozi kubyongera bikagera ku rwego rwifuzwa.

Minisitiri Gatabazi yasabye Abajyanama b’Akarere ka Gisagara kurinda icyizere bagiriwe n’abaturage
Minisitiri Gatabazi yasabye Abajyanama b’Akarere ka Gisagara kurinda icyizere bagiriwe n’abaturage
Abagize Komisiyo y'imibereho myiza
Abagize Komisiyo y'imibereho myiza
Abagize Komisiyo y'Imiyoborere myiza
Abagize Komisiyo y'Imiyoborere myiza
Abagize Komisiyo y'Ubukungu
Abagize Komisiyo y'Ubukungu
Abajyanama b'Akarere ka Gisagara biyemeje gufatanya n'ubuyobozi mu kugateza imbere
Abajyanama b'Akarere ka Gisagara biyemeje gufatanya n'ubuyobozi mu kugateza imbere
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Uwimana Innocent, yemeza ko uyu mwiherero wabafashije gusobanurira abajyanama bashya gahunda zihari zitaranoga neza hagamijwe gushaka ibisubizo byo kuzihutisha
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Uwimana Innocent, yemeza ko uyu mwiherero wabafashije gusobanurira abajyanama bashya gahunda zihari zitaranoga neza hagamijwe gushaka ibisubizo byo kuzihutisha
Minisitiri Gatabazi yavuze ko bifuza ko buri muturage atera intambwe kava aho yari ari akajya ku rwego rwisumbuyeho
Minisitiri Gatabazi yavuze ko bifuza ko buri muturage atera intambwe kava aho yari ari akajya ku rwego rwisumbuyeho