Yabisabye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga mu muganda rusange ngarukakwezi.

Hakozwe ibikorwa bitandukanye byo kurwanya isuri mu mirima y’abaturage birimo guca imirwanyasuri no gutera ibiti.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kurwanya isuri bikwiye kuba umukoro wa buri wese.

Yagize ati “Abaturage rero icyo tubasaba nibarebe mu mirima yabo buri muturage mu murima we, kandi noneho kurwanya isuri ntabwo ari ukuyirwanya mu nyungu za Nyabarongo cyangwa mu nyungu z’umuhanda ushobora kuba wasenyuka gusa, ahubwo ni no mu nyungu z’ubutaka bwe aba yashizemo ifumbire, aba yatunganyije aba yashyizemo imyaka ye.”

Yakomeje avuga ko intabire zitandukanye yagiye abona hari ahari imiferege n’imikoki yatewe n’isuri kuko nta bikorwa byo kuyikumira byabayeho.

Ati “Icyo twisabira abaturage mu gihugu hose ni uko umuturage yumva ko guhinga ari kimwe ariko kurinda ubutaka ari ikindi kandi ni cyo cy’ibanze. Turasaba umuturage gutunganya no kurinda umurima we noneho abayobozi b’inzego z’ibanze hahandi hari abantu benshi badafite ubushobozi hakaba haba imiganda ihoraho ku buryo tuzajya kugera mu myaka ibiri tumaze gutunganya mu gihugu hose isuri twamaze kuyirwanya.”

Yasobanuye ko ku ruhande rw’abacukura kariyeri bo bazakomeza kubiganiraho kugira ngo aho bamaze gukorera bajye basiga baharwanyije isuri.

Ati “Hari abakozi bashinzwe gukurikirana ubucukuzi baba mu turere hakaba n’abayobozi n’inzego z’umutekano n’abandi bose bakwiye kuba bakurikirana wa muntu wasinye amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo yubahirize kurengera no kubungabunga ibidukikije.”

Bamwe mu baturage bo mu Karare ka Muhanga bavuze ko bagiye gushyira ingufu mu kurwanya isuri baca imirwanyaruri kandi bakibuka kuyisibura no gutera ibiti n’ibyatasi bifata ubutaka.

Sekuture Eugène ati “Isuri iraduhombya kuko idutwarira ubutaka; dukurikije inama batugiriye tugiye kongeramo imbaraga kugira ngo tuyikumire dutera ibiti ducukura imkirwanyasuri kandi tukayisibura kenshi.”

Muri uwo muganda hatewe n’ibiti ku nkengero z'umugezi wa Nyabarongo mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga urugomero rw'amashanyarazi ruhari.

Abaturage bibukijwe ko isuri ibahombya basabwa kuyirwanya
Abaturage bibukijwe ko isuri ibahombya basabwa kuyirwanya
Guverineri w Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice yifatanyije n'abaturage mu muganda mu murenge wa Mushishiro
Guverineri w Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice yifatanyije n'abaturage mu muganda mu murenge wa Mushishiro
Hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo guca imirwanyasuri
Hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo guca imirwanyasuri
Hatewe ibiti bivangwa n'imyaka mu rwego rwo gufata ubutaka
Hatewe ibiti bivangwa n'imyaka mu rwego rwo gufata ubutaka
Minisitiri Gatabazi yasabye ko kurwanya isuri bihera mu murima wa buri muturage
Minisitiri Gatabazi yasabye ko kurwanya isuri bihera mu murima wa buri muturage
Minisitiri Gatabazi yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro mu muganda rusange
Minisitiri Gatabazi yifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro mu muganda rusange
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ko buri muturage ashyira ingufu mu kurwanya isuri mu murima we
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye ko buri muturage ashyira ingufu mu kurwanya isuri mu murima we
Ni umuganda witabiriwe n'abarimo inzego z'umutekano
Ni umuganda witabiriwe n'abarimo inzego z'umutekano

[email protected]